Idamange yakatiwe gufungwa imyaka 15 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Kane, tariki 30 Nzeri 2021, i Nyanza aho urukiko rufite icyicaro.

Umucamanza yavuze ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze bigaragaza ko Idamange ahamwa n’ibyo ashinjwa.

Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Uyu mugore yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru muri Gashyantare 2021, mbere y’aho ntabwo yari azwi na mba. Yifashishije YouTube maze akajya atambutsa ibiganiro birimo imvugo zagaragajwe nk’izigumura abaturage.

Umunsi yafatiweho yari amaze gutangaza ikiganiro cyaje gikurikira ikindi yakoze yise “Amasengesho”. Mu kiganiro cye cya nyuma, yumvikana asaba Abanyarwanda bose kujya mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ngo bakigaragambya, bitwaje za Bibiliya.

Ubwo yatangiraga kwifashisha imbuga nkoranyambaga atambutsa ibiganiro bye, abantu benshi baramwamaganye, kugeza n’aho bamwe mu muryango we barimo abavandimwe be bitandukanyije na we kugera no ku mugabo babyaranye.

Uyu mugore yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, akavuga ko nta muntu wishwe n’amagambo yavuze, kandi ko ntacyo aricyo cyo kuba yahamagarira abaturage ngo bamukurikire. Yavuze ko atari umuyobozi, nta n’ishyaka arimo ku buryo abaturage bari kumuyoboka.

Idamange yahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho birimo birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya Jenoside



source : https://ift.tt/2Wt1J8r
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)