Ibyo Diamond Platnumz yabwiye Mutesi Jolly ku bijyanye n'abanyarwandakazi – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Mutesi Jolly yavuze bimwe mu bintu by'ibanga yaganiriye n'umuhanzi Diamond Platnumz mu rugendo aherutse kujyamo mu gihugu cya Tanzania. Ni mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV.

Nkuko Miss Mutesi Jolly yabitangaje yavuze ko yahuye na Diamond Platnumz nk'umuyobozi wa Wasafi kurusa uko yahuye nawe nk'umuhanzi. Yongeyeho ko ibyo baganiriye ari ibijyanye n'akazi kubera ko yashakaga ko Miss East Africa igirana ubufatanye na Wasafi. Ibyavuye mu biganiro Diamond yagiranye na Mutesi Jolly, Jolly yavuzwe ko bizasohoka mu gihe cya vuba.

Yongeyeho ko Diamond Platnumz yavuze ko azi abakobwa b'U Rwanda nk'abakobwa beza ndetse anakunda U Rwanda cyane.

 

Mutesi Jolly ari kumwe na Diamond Platnumz



Source : https://yegob.rw/ibyo-diamond-platnumz-yabwiye-mutesi-jolly-ku-bijyanye-nabanyarwandakazi/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)