Eric Omondi utunze akayabo kabarirwa muri za Miliyoni z'amadorali ni umunya Kenya w'umushoramari, wamenyekanye mu rwenya. Kuri ubu arajwe ishinga no kuzamura ibyo akora ariko by'umwihariko ashingira ku ikoranabuhanga ry'imbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo kubona umwe mu bashabitsi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram wenda kuzuzu Miliyoni y'abamukurikira kuri uru rubuga, ndetse ukomeje kugenda agirirwa icyizere n'ikompanyi zinyuranye yo kuzamamariza, Shaddyboo atangaza ko afitanye umushinga na Omondi atasobanuye neza, ahubwo yabajije abamukurikira icyo bakwitega agira ati:'Mufore ari iki turi kubategurira na Eric Omondi.'
INYARWANDA yabateguriye iby'ibanze ku buzima bw'umwe mu banyarwenya bakunzwe muri Africa, kuri ubu ufite urubuga rwa Youtube anyuzaho amashusho anyuranye rufite aba subscribers barenga ibihumbi magana 517, na Miliyoni zirenga 3.6 z'abamukurikira kuri Instagram.
Shaddyboo mu mashusho yasangije abamukurikira, agaragara ari kumwe na Eric OmondiÂ
Eric Omondi yatangiye kwinjira mu bijyanye n'umwuga wo gutera urwenya yiga mu mashuri yisumbuye. Yakoze ikiganiro cya Churchill yaje kureka akurikira inzozi ze zaje kubyara imbuto ikomeye n'ubu yamugize icyamamare. Kugeza ubu uyu mugabo w'imyaka 44 ntarashaka, ariko afite umukunzi witwa Jackie Maribe nk'uko Citizen TV yabitangaje aba bombi bakaba bafitanye umwana w'umuhungu.
Ubundi Eric Omondi yavutse kuwa 17 Nzeri 1977 mu gace ka Siaya mu gihugu cya Kenya, ni umwana wa kabiri mu bana bavukana. Yize amashuri abanza mu ryitwa Kondele azagukomereza ayisumbuye muri Kisumu, maze azagusozanya amanota yo hejuru akomereza kaminuza mu yitwa Daystar yakuyemo impamyabumenyi mu bijyanye n'itangazamakuru (Mass Communication & Journalism).
Binyuze ku rukuta rwa Youtube yafunguye, asangiza abamukurikira amashusho anyuranye y'urwenya aba yateguye, kimwe n'indirimbo z'abahanzi banyuranye asubiramo bo mu gihugu cya Kenya no hanze yacyo.
Ibyo bituma abantu benshi bishimira kumukurikira, ndetse abakora 'subscribe' bakomeza biyongera umunsi ku wundi. Uretse ibyo gukoresha youtube, Eric Omondi ni umwanditsi wanashinze ikompanyi iri muzikomeye, zitegura ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro yitwa 'Big Tyme Entertainment Company' , afite n'inzu itunganya umuziki yitiriwe izina rye.
Agenda kandi afasha, akangurira, anigisha urubyiruko kuzamura impano zabo bifashishije bicye bafite. Eric akora ibikorwa byo kwamamariza ikompanyi zinyuranye binyuze mu ikoranabuhanga, yagiye agirwa 'Brand Ambassador' wa kompanyi zinyuranye zirimo OLX, Dolar Flour n'izindi kandi abakoranye nawe bose mu gihe gito, umusaruro w'ibyo bakora wagiye urushaho gutumbagira.

Youtube Channel ibaruze mu mazina bwite ya Eric Omondi yayifunguye mu mwaka wa 2015, ariko imaze kugira umusaruro rusange wa Miliyoni 50 zirenga zifite mbarwa mu Rwanda mu bakora umuziki na comedy
Imikorere ya Eric mu kwamamaza iratangaje cyane kuko ngo yifitemo ubushobozi bwo kureshya abaguzi, binyuze mu dushya ashyira mu kuvuga icyo yamamaza.
Yifashishije ikompanyi yatangije ya Big Time Entertainment na Eric Omondi Studios, akorera ubucuruzi kuri murandasi ahereye ku banyamuziki, abakora urwenya, abakinnyi ba filimi, abanyabugeni batandukanye bifuza serivisi zinyuranye n'ibicuruzwa, akabafasha kubibona mu buryo bworoshye binyuze kandi ku mbuga zinyuranye n'abakunzi be abasha kuba yabafasha kubona ibyo bifuza mu buryo bwihuse.
Umutungo wa Eric Omondi Ongea ubarirwa muri Miliyoni 1 y'amadorali kuzamura yakuye mu bitaramo bigari n'ibito agenda akora, n'amashusho y'urwenya akomeza gucururiza ku mbuga zinyuranye, kimwe n'ikompanyi zinyuranye yamamariza ibikorwa n'iye bwite yashinze kimwe na studio itunganya umuziki afite.
Yigeze kuba umwe mu bakoraga ikiganiro cya Churchil n'ibindi biganiro bitandukanye, byanyuraga kuri televiziyo zitandukanye mu gihugu cya Kenya zirimo nk'iyitwa NTV nk'umuntu wize itangazamakuru.
Nyamara azakubitera umugongo yiyegurira imyidagaduro ishingiye k'umuziki n'urwenya akora neza, ku myaka afite Eric Omondi ari mu byamamare bikomeye muri Kenya kandi bifite umuvuduko mu iterambere by'umwihariko rishingiye ku ikoranabuhanga.

Shaddyboo yaciye amarenga mu butumwa yashyize kuri Instagram ye ikurikirwa n'abantu benshi mu Rwanda, ko hari umushinga afitanye na Eric Omondi
Umunyarwenda n'umushoramari waminuje mu bijyanye n'itangazamakuru ufite ikompanyi akanamamariza nyinshi muri Kenya Eric Omondi
Uburyo Eric Omondi yamamazamo butuma ikopmpanyi nyinshi zishimira gukorana nawe kuko buba burimo uduushya bigaha umusaruro abamwifashishaÂ
Eric Omondi afite umutungo ubarizwa hagati ya Miliyari 1Frw na 5Frw

Ubutumwa bwa Shaddyboo buca amarenga ko afitanye umushinga na Eric Omondi
SRC:KESCHOLARS,COM NA KENYANCONSULT.CO.KE