Hatoraguwe umurambo w' umugore yapfuye i Ruhango_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Ruhanga hatoraguwe umurambo w'uwitwa Umukundwa Jeanne w'imyaka 30 kuri uyu wa 06, Nzeri, 2021 bikekwa ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi.

Nk' uko ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru cyabitangaje , uru rupfu rw'uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne rwabereye mu mudugudu wa Gisiza, akagari ka Kigarama mu murenge wa Mwendo, aha ni mu karere ka Ruhangho.

Nyuma y'urupfu rw'uyu mubyeyi nkuko tubikesha ikinyamakuru umuseke, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge uyu mubyeyi yaratuyemo, Muhire Floribert yavuze ko umurambo w'uyu mubyeyi Jeanne Umukundwa bawusanganye ibikomeri byinshi mu maso bityo bikaba bikekwa ko yaba yazize abagizi ba nabi.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati' Gusa haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere'.

Muhire kandi yakomeje avuga ko ubu hamaze gufatwa abantu bane bari kumwe n'uyu mubyeyi mbere y'uko apfa, bityo avuga ko RIB ariyo izatangaza ibizava mw'iperereza.

Muhire yavuze ko uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne ntamakimbirane yarafitanye n'umugabo we cyangwa undi muturage w'umuturanyi gusa abaturage bo bakomeje kuvuga ko uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne yavuye mu rugo agiye guhaha itabi akagenda ntagaruke. Ni inkuru ibabaje cyane muri aka gace by'umwihariko k'umuryango uyu mubyeyi asize nk'uko byagaragaye ko asize abana babiri n'umugabo umwe.

Umwanditsi Jeremie NIYIGUHA



Source : https://impanuro.rw/2021/09/06/hatoraguwe-umurambo-w-umugore-yapfuye-i-ruhango_-inkuru-irambuye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)