Perezida Hakainde Hichilema ubwo yitabiraga Inama y' Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye ibera i New York muri Amerika, yanze kujya mu ndege ye bwite atega indege y'ubucuruzi ya QATAR Airways, imuvana ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kenneth Kaunda i Lusaka.

Hakainde Hichilema , ibyo ari gukora ashimangira ko biri mu byo yasezeranije abaturage: kudasesagura umutungo wa Leta aho aherutse gutangaza ko azakomeza gucunga neza umutungo wa Leta, bityo rero ko yagendanye n'itsinda rito rigizwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Imari, Honourable Stanley Kakubo na Dr Situmbeko Musokotwane nk'uko zambianobserver ibitangaza.

Hakainde Hichilema , afite amateka maremare dore ko yabaye Perezida yarabanje kwiruka inyuma y'inka ari umushumba , akaba n'umworozi w'inka kabuhariwe kuko yazikuriyemo.
