Gicumbi: Umuforomo arashinjwa kurangarana umurwayi yagiye gutereta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo hazindutse havugwa amakuru y’umugore wabyaye umwana upfuye, bivugwa ko umuforomo wari kumwitaho atabonetse kuko yari yararanye n’umukobwa.

Bivugwa ko ubwo uyu mubyeyi yari yaje kuri icyo Kigo Nderabuzima yaje kubyara, yakomeje gutaka aribwa n’inda ariko uyu wagombaga kumwitaho muri iryo joro akaba yari yajyanye n’umukobwa wari waje kurwaza undi murwayi mu cyumba bakikingirana kugeza ubwo batabazwaga ntibabyiteho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yameje aya makuru asaba abakozi bose kujya bita ku kazi cyane cyane igihe hari ibyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yagize ati "Ubu uyu mugore yatashye, umuforomo ukurikiranweho uburangare amaze kujya mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Rutare ngo bikurikiranwe. Ku bakozi tugomba kunoza serivisi ku muntu uje atugana kandi gukurikiranira hafi ibyo dukora n’igihe turimo kubikora cyane ibyashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, ku muryango wabuze umuntu wo twifatanije nabo mu kubura uwo mujyambere, kandi tubizeza ko ubutabera buzakora akazi kabwo neza hagakurikizwa amategeko ahagaragaye amakosa agahanwa."

Kuri ubu umubyeyi wagize ibyago yasezerewe kwa muganga yatashye mu gihe umuforomo ushinjwa uburangare we yatawe muri yombi.

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru



source : https://ift.tt/3CyYlYR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)