CP Kabera yatangaje ko abagera kuri 28 bafati... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Bosco yabwiye RBA ko abantu bagera kuri 28 bafashwe badafite ibyemezo by'uko bipimishije icyorezo cya COVID-19 ndetse batasabye n'uburengazira ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwo gukorera ibirori mu rugo. Abafashwe bose bari bari mu rugo rw'umuraperi Khalfan.

Yagize ati: "Ariko noneho banabikoraga nyuma ya Curfew cyangwa se amasaha y'ingendo yemewe nk'uko mubivuze birumvikana rero mu by'ukuri ko abantu barimo kugenda barenga ku mabwiriza mu ikubitiro ndetse nta n'iminsi myinshi yari yanashira asohotse bivuze rero y'uko abantu nibadahinduka bagakomeza kudohoka kuri aka kageni bashobora kuba bakiteza ibibazo."

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu cy'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yemeje ko bataye muri yombi abagera kuri 28 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Abatawe muri yombi bose basanzwe mu rugo rw'umuraperi Khalfan bari bakoze ibirori batatse uburenganzira inzego z'ibanze ndetse badafite n'ibyangombwa byo kwipimisha COVID-19



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109865/cp-kabera-yatangaje-ko-abagera-kuri-28-bafatiwe-kwa-khalfan-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirin-109865.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)