Busingye yumvaga ko uko ibyaha byiyongereye yazamura ibihano ariko sibyo-Mugabe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Robert Mugabe yagarutse ku mirongo migari yagiye ishyirwaho ubwo Busingye Johnston yari akiri Minisitiri w'Ubutabera n'Intumwa Nkuru ya Leta y'u Rwanda.

Avuga ko nubwo benshi bagarutse ku kuba Johnston Busingye yarakuwe kuri uriya mwanya yari amazemo imyaka umunani, ariko ari ibisanzwe kuko 'ntamuntu utasimburwa, yego yakoze akazi ke.'

Robert Mugabe udatinya kugaragaza ibitekerezo yumva, avuga ko n'ubundi hari bimwe mu byagiye bishyirwaho na Busingye atemeranyaga nabyo.

Ati 'Njye nubundi Busingye ntabwo twumvikanaga ku kibazo cyo kurwanya ibyaha. His school of thought cyangwa se tewori ye yo kurwanya ibyaha na tewori yanjye nemera biratandukanye. Si ukuvuga ko ari njye uri mu kuri cyangwa ari we uri mu kuri.'

Avuga ko uburyo bwa Busingye ari ugukaza ibihano mu gihe ibyaha byabaye byinshi 'kugira ngo abantu batinye icyaha ari ukubera ko batinya ibihano.'

Akomeza agira ati 'Njyewe nkagira uburyo bwanjye ngira ngo 'niba ibyaha byiyongereye, twigishe abaturage. Dukore ubukangurambaga zihariye kuri icyo cyaha' kuko kuzamura igihano ntabwo bituma uwagikoze agafungwa akaba ari i Mageragere azavayo yarahindutse kubera ko yirirwa ryamye i Mageragere arya imvungure, oya.'

Robert Mugabe avuga ko ubusanzwe kugorora bitari bihari ahubwo ko hariho guhana gusa nyamara uwakoze icyaha aba akwiye no kwigishwa akamenya ububi bw'icyaha yakoze.

IKIGANIRO KIRAMBUYE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Busingye-yumvaga-ko-uko-ibyaha-byiyongereye-yazamura-ibihano-ariko-sibyo-Mugabe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)