BREAKING : Dr Christopher Kayumba yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB mu butumwa rwanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane tariki 09 nzeri 2021.

Ubu butumwa buvuga ko RIB yataye muri yombi Dr Christopher Kayumba yombi 'nyuma y'igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n'abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.'

Dr Christopher Kayumba ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe uru rwego ruri gukora dosiye y'ikirego kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzamuregera Inkiko mu gihe bwazasanga ari ngombwa.

Tariki 07 Nzeri 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwari rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wagiye atumizwaho inshuro zitandukanye, kuri iyi nshuro akaba yari yasabwe kwitaba ejo hashize ku wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021 ku biro bikuru bya RIB.

Uyu Munyapolitiki akaba n'Umusesenguzi, mu minsi ishize na bwo yagiye atumizwa n'uru rwego rwari rumukurikiranyeho gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru.

Gusa bwo icyo gihe yarahamagazwaha akabazwa agataha ariko nyuma yaje gutangaza ko mu rugo rwe haje gusakwa aho yanengaga uburyo baje gusaka iwe ku bijyanye n'icyaha cyo gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, aho yavugaga ko atumva aho kugenza icyo cyaha byahurira no gusaka mu nzu ye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-Dr-Christopher-Kayumba-yatawe-muri-yombi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)