Amafoto – Amavubi y'u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino w'umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Quatar, u Rwanda rwanganyije n'ikipe y'igihugu ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye, uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko ku ruhande rrwa Kenya niyo yaje guhirwa n'uyu mukino mu minota ya mbere yawo.

Ubwo hari ku munota wa 10 w'umukino nibwo kapiteni wa Harambe Stars ikipe y'igihugu ya Kenya, Michael Olunga yafunguye amazamu nyuma yaho ba myugariro b'u Rwanda ndetse n'umunyezamu bananiwe kugarira neza ngo barinde izamu ry'Amavubi.

Muri uyu mukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda ntabwo yakomeje guhirwa kuko hashize umwanya muto, rutahizamu Byiringiro Lague yaje gukorerwa ikosa bimuviramo no kuva mu kibuga ntiyakomeza umukino, uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya APR FC yahise anajyanwa mu mbangukiragutabara nyuma yaho byagaraga ko yababaye.

Nyuma byasabye iminota 18 kugirango u Rwanda rwizere inota rimwe muri uyu mukino, ni nyuma yaho myugariro w'Amavubi Rwatubyabye Abdoul yatsinze igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 29 w'umukino, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego kimwe kuri kimwe.

Kunganya igitego kimwe kuri kimwe, byabagejeje ku munota wa 90 w'umukino aho uyu mukino wo mu itsinda rya gatanu warangiye impande zombi zinganyije uyu mukino.

Kugeza ubu hategerejwe undi mukino uzahuza ikipe ya Uganda izakira Mali kuri uyu wa mbere ku kibuga cya St Mary's Kitende.

Kugeza ubu aho imikino ibiri imaze gukinwa, Amavubi afite inota rimwe inganya na Uganda yo ifite undi mukino, Mali kugeza ubu iyoboye iri tsinda aho ifite amanota 3 naho Kenya ifite amanota abiri.

Imikino y'umunsi wa gatatu yo guhatanira igikombe cy'isi muri iri tsinda izakomeza mu kwezi gutaha kw'Ukwakira 2021, aho u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Uganda naho Mali yo izasura ikipe y'igihugu ya Kenya.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Rwanda: Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Byiringiro League, Tuyisenge Jacques na Bizimana Djihad

Kenya : Otiengo Ian Aubrey, Okumu Joseph Stanley, Asike Eugene Ambuchi, Macheso Daniel Sakari, Otiengo Eric Ouma, Odada Richard, Ochieng Lawrence Juma, Muguna Keneth Mugambi, Omondi Eric Johana, Ogada Michael Olunga, Choka Masudi Juma

The post Amafoto â€" Amavubi y'u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yu-rwanda-yanganyije-na-harambe-stars-ya-kenya-igitego-kimwe-kuri-kimwe-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yu-rwanda-yanganyije-na-harambe-stars-ya-kenya-igitego-kimwe-kuri-kimwe-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)