Usain Bolt yamamaye mu mikino yo kwirukanka, ndetse umuvuduko yagaragaje mu kwirukanka metero ijana mu myaka igera muri 12 ntawurawugira.
Album ye y'umuziki aherutse gukora ikaba yamaze gukuraho agahigo k'umwami w'injyana ya Reggae, Bob Marley n'umunyabigwi mu muziki Wailer.
Kugeza ubu ikaba ariyo iyoboye Album zose mu njyana ya Reggae, ku rubuga rugurishirizwaho umuziki rwa Itunes muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Indirimbo ziri kuri iyi Album yitwa 'Country Yutes' zigera kuri 14 zirimo 'It's Party', 'Intro', 'Living The Dream', 'Yuh Now City life' n'izindi.
Usain Bolt yegukanye umudali wa zahabu inshuro zigera ku munani, mu marushanwa yo kwirukanka yaje guhagarika.
Yinjira mu binjyanye no gutunganya umuziki n'ubushabitsi, kugeza ubu Album ye 'Country Yutes' mu gihe gito imaze kwandika izina rikomeye.
By'umwihariko indirimbo iriho 'It's A Party' ikaba yaramaze gushyirwa ku mbuga zigurishirizwaho umuziki zose, zirimo na youtube.
Mu ijambo rya Usain Bolt yatangaje ko wenda hari aho bishobora gutungura abantu kumubona mu muziki, nyamara kuri we ntagitunguranye.
Agira ati:"Niba warakurikiranye umwuga wanjye mu myaka yatambutse, waba warambonye iteka mbyina kandi numva umuziki."
Akomeza agira ati:"Ntabanga ririmo kuba nkunda umuziki. Umuziki wahoze ari igice cy'uturemangingo twanjye."
Usain Bolt kuri ubu afite imyaka 35, uburebure bwa metero 1.95 n'abana 3
Niwe ufite agahigo ku isi ko kwirukanka mu gihe gito metero 100
Indirimbo zigize Album ya Usain Bolt zigera kuri 14 zirimo n'iyitwa RIP My G
Kubakunda injyana ya Reggae bakoresha urubuga rwa Itunes ubu Album ya Usain Bolts niyo iyoboye
Iyi Album y'umunyabigwi mu kwirukanka wo mu gihugu cya Jamaica ikoze mu njyana zigera kuri ebyiri zirimo iya Reggae na Dancehall ziri no muzikunzwe muri Amerika y'Amjyepfo
Usain Bolt Album ahantu hose ku isi niyo iri gucurangwaÂ


