Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali basabwe kutagendera ku bumenyi bahabwa n’abarimu gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2021, ubwo iyi kaminuza yatangizaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2021/2022.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bahagarariye abandi, aba bose basabwe gukorera hamwe mu kuzamura uburezi butangirwa muri iyi kaminuza, abanyeshuri basabwa kwigana umwete.

Iyi kaminuza imaze imyaka itanu ikora, uyu mwaka iwutangiranye ingamba zitandukanye zirimo gukomeza kunoza ireme ry’uburezi, gutanga serivisi nziza, gushaka abarimu bashoboye ndetse no gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi bashoboye.

Dr Carlos Fernando yasabye abanyeshuri gushyira imbaraga mu masomo yabo ntibategereze ko ubumenyi bwose babushakira ku barimu.

Yagize ati “Abanyeshuri turabasaba ko amasomo yabo bayafata mu nshingano, kwiga muri kaminuza ntabwo bisaba kwicara mu ishuri ukarindira ko umwarimu aguha ubumenyi bwose ukeneye, ahubwo nibafate kwiga nk’inshingano zabo. Hari uburyo bwinshi bashobora kwiyigisha bakabivanga n’ibyo abarimu babigishije.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M. Gustave, yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19, Minisiteri y’Uburezi yabemereye gukomeza amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Muri ibi bihe bya COVID-19, Kaminuza ya Kigali yemerewe na Minisiteri y’Uburezi kwigisha binyuze ku rubuga rwa moodle, bivuze ko hari amasomo bashobora kwiga banyuze kuri murandasi bakaba bakwiga bakaza hano gukora ibizamini."

Kaminuza ya Kigali itanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ubukungu, Amategeko, Uburezi, Itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali (UoK), Dr Carlos Fernando yasabye abanyeshuri b'iyi kaminuza kwishakira ubumenyi ku ruhande ntibagendera ku byo bahabwa n'abarimu gusa
Uyu muhango wari witabiriye n'abayobozi, abarimu n'abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M Gustave yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19 amwe mu masomo ari gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Kaminuza ya Kigali yatangije umwaka w'amashuri wa 2021/2022
Abitabiriye uyu muhango basabwe gukorera hamwe mu guteza imbere kaminuza



source : https://ift.tt/2YrPhWX

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)