Abana bane bavukana barimo abafite ubumuga bw'uruhu basohoye indirimbo nshya. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho leta y'u Rwanda yimakaje ubumwe mu banyarwanda nta vangura iryo ari ryo ryose, byatumye n'abafite ubumuga bw'uruhu bitinyuka bagakora ibijyanye n'imyidagaduro. Ni muri urwo rwego havutse itsinda HolyMercy ry'abana bane bavukana bakora umuziki wo guhimbaza Imana. Batatu muri bo bafite ubumuga bw'uruhu.

Iri tsinda ryasohoye n'indirimbo nshya yitwa'Gumana nanjye'. Muri iyi ndirimbo basaba Imana kubaba hafi yabo. Iyi ndirimbo ikaba yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki nyarwanda cyanecyane abihebeye umuziki uhimbaza Imana. Baherukaga gusohoka indirimbo mu mwaka ushize wa 2020.

Aba bana bose ni abahanga mu myidagaduro dore ko umuto muri bo Fabiola Ndihokubwayo ari umukinnyi kaburahiwe mu gukina amafilimi(sinema)kuko yegukanye ibihembo by'umukinnyi ukiri muto mu marushanwa yo gukina sinema y'iserukiramuconyafurika azwi nka Mashariki African Film Festival.

Fabiola ni umuhanga mu gukina sinema,yabigarije mu bihembo yegukanye muri Africa byo gukina sinema. Yabiheshejwe na filimi yakinye yitwa Dusabejambo Clementine, aho yakinye neza cyane.

Iri tsinda HolyMercy ryakoreye iyi ndirimbo muri studio yitwa Umushanana Records,ikaba yarayikoze mu majwi n'amashusho.

Kubera ubushobozi berekanye mu muziki nyarwanda byatumye basinyishwa na kampani yitwa Igihozo Music ikaba ishami ry' Igihozo Rwandan Association Inc iteza imbere umuco nyarwanda mu gihugu cya Australia,iyobowe n' uwitwa Joy Key.

Aba bana batangaje ko bagiye gushyiramo umwete bagakora cyane ngo kuko babonye ibyo bakora abantu babikunda bituma iyi kampani ibasinyisha.

Iri tsinda Holly Mercy bavuga ko bafite byinshi bafitiye Abanyarwanda ndetse ko bafite intego yo kuzageza ubutumwa bwiza henshi bashoboka.

Kanda hano urebe indirimbo 'Gumana nanjye' baherutse gusohora



Source : https://impanuro.rw/2021/09/30/abana-bane-bavukana-barimo-abafite-ubumuga-bwuruhu-basohoye-indirimbo-nshya/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)