Mu nama nyunguranabitekerezo y'iminsi ibiri ku burenganzira bwo kwishyira hamwe kw'abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina (sexual minorities) mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba no Hagati, yabereye i Kigali ku wa 26 na 27 Kanama 2021, iteranijwe n'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights First Rwanda Association (HRFRA) ku nkunga y'umuryango nterankunga wa National Endowment for Democracy (NED), hagaragarijwemo ko ababarizwa mu byiciro bitandukanye birimo : abakundana n'abo bahuje igitsina, abihinduza ibitsina, n'abafite ibitsina byombi, bose bahuriye mu nyito-mpine ya LGBTIQ+ mu rurimi rw'Icyongereza, bagihura n'ihutazwa ry'uburyo bunyuranye mu bihugu babarizwamo.
Ukundana n'uwo bahuje igitisina wo mu Rwanda (Utashatse ko Amazina ye atangazwa) avuga ko n'ubwo amategeko y'u Rwanda abaha uburenganzira hafi ya bwose ariko ko hari aho bagera bakaba nk'Abanya Uganda cyangwa Abanya Kenya bafite amategeko abahana.
Ati 'Amategeko meza mu Rwanda arahari ariko twifuza ko yubahirizwa nk'uko yanditse, nk'ubu ntiwashinga umuryango wigenga uharanira uburenganzira bw'abakundana nabahuje ibitsina kuko bagusaba gushyiramo ibindi bintu, ikindi akarengane, akato, n'ihezwa natwe duhura nabyo kandi itegeko nshinga ry'u Rwanda ritemera ivangura.'
Cedi Pierre undi munyarwanda na we ukundana n'uwo bahuje igitsina avuga ko yakorewe akarengane inshuro nyinshi bitewe n'uko ateye. Ati 'Hari ibyabaye byinshi ariko nakubwira nk'igihe nari mfite urubanza mfite unyunganira mumategeko ariko amenye ko nkundana n'uwo duhuje igitsina atangira kunshinja aho kunyunganira nk'ibyo twari twumvikanye. usibye njye na bagenzi banjye benshi bafite irindi hohoterwa ritndukanye bakorerwa.'
Undi mu bitabiriye iyi nama yagaragaje ko mu ihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakigaragara ivangura rishingiye kuri bene ibi byiciro. Muri iki gihugu benshi mu bari mu byiciro bya LGBTIQ+ bakorerwa cyane iyicarubozo, ibikorwa by'ubunyamaswa no kwamburwa agaciro, yewe no gutabwa muri yombi hagendewe ku mahitamo yabo n'imimerere yabo bishingiye ku gitsina, bigizwemo uruhare na leta cg bantu muri sosiyete.
Ku bw'izi mpamvu ugasanga nta burenganzira bafite bwo gushinga amahuriro no guterana mu nyungu zabo, bikanagaragazwa n'uko imiryango bagerageza kugira bahuriramo idahabwa ibyangombwa byo gukorera mu gihugu.
Abitabiriye inama bo muri Kenya bagaragaje ko igihugu cyabo cyubakiye ku itegeko nshinga rigena imigenzereze irwanya ivangura, ikimakaza ukwisanga kwa buri wese, no kwimiriza imbere uburenganzira bwa muntu.
Bongeyeho ko Itegeko nshinga rya 2010 rya Kenya rigenera Abebengihugu ubutegetsi bushingiye ku ngangagaciro z'uburenganzira bwa muntu, uburinganire, ubwisanzure, demokarasi, ubutabera no kugendera ku mategeko kugeza ku kurengerwa ku ruhando mpuzamahanga.
Gusa, nubwo itegeko nshinga ryubakitse mu buryo bwiza, amategeko ahana ya Kenya yo akomeje guhana 'imigenzereze itandukanye n'isanzwe imenyerewe' aho bikururira abacudikana bahuje ibitsina kubihanirwa.
Clara uturuka muri Tanzania na we avuga ko mu gihugu cye nta shyirahamwe ry'abakundana bahuje ibitsina ko na bo ari kimwe no mu Rwanda bibasaba gukora ishyirahamwe cyangwa umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange na bo bakisangamo.
Ati 'Usanga mu gihugu batuzi ariko batubarura hamwe n'indaya, abafite agakoko gatera Sida n'abandi baba bafite ibyago byinshi byo guhura na Virusi itera Sida.' Akomeza avuga ko bibabangamira cyane kuko ayo mashyirahamwe batayisangamo kuko harimo n'abandi batabumva.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu 'Rwanda Human Right First Rwanda Association wateguye iki gikorwa nawo wemeza ko n'ubwo amategeko yo kwishyira hamwe no kwihuza ari uburenganzira bwa buri wese ariko ko kenshi ku bakundana bahuje ibitsina muri aka Karere byirengagizwa.
Bwana AMUTWENDIZE Rodgers, umunyamategeko ukorana n'umuryango Human Right First Rwanda Association yagize, ati 'Kubuza abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina kwemererwa gushinga ihuriro no kubabuza uburenganzira bwo kwihuriza hamwe ni imbogamizi nini, yewe ni n'ikibazo gishingiye ku kubangamira uburenganzira bwabo bikanaba ivangura rishingiye ku gitsina n'amahitamo mboneza-migenzereze y'ibitsina.'
Yongeyeho ati 'Niba abandi bantu muri sosiyete bemerewe guhura bagasenga, no mu yandi matsinda, kuki ababarizwa mu byiciro bya LGBTIQ bo badahabwa ubwo burenganzira ngo bahure yewe banandikishe imiryango bahuriramo ?'
Iyi nama yanabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe uburenganzira ku byiciro bya LGBTIQ mu bihe turimo by'icyorezo cya COVID-19.
Inama kandi yabaye igihe cyiza ku miryango ibarizwa mu karere hose, cyo kugaragariza hamwe imbogamizi zabo, no kurushaho kowagura ihuzabikorwa ry'abahuriye bose mu byiciro bya LGBTIQ mu guharanira ko habaho uburenganzira bw'abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina (sexual minorities).