Ibi nibyo byabaye kuri Mugenzi (amazina yahinduwe), wafashwe n’ibicurane n’inkorora mu ntangiriro za Kamena ariko akagira ngo ni ibintu bisanzwe, agafata umwanzuro wo gusubira iwabo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko ibikorwa birimo na kaminuza yigagamo byari bimaze gufungwa mu rwego kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 muri Kigali.
Mugenzi utarigeze atekereza ko ashobora kwandura icyorezo cya Covid-19, na nyuma y’uko inshuti ye icyanduye, yageze iwabo agifite ubushobozi bwo kwanduza abantu iyi virus, nubwo ku giti cye yumvaga afite akagufu.
Rwanda Today yatangaje ko yaje kwanduza ababyeyi be bombi ndetse bakajya mu bitaro aho bari bakeneye kongererwa umwuka, dore ko umwe mu babyeyi be ari mu cyiciro cy’abantu bazahazwa na Covid-19 kuko arwaye indwara idakira. Umuvandimwe we nawe yaje kwandura iki cyorezo, ariko ntiyazahara nk’ababyeyi be.
Yagize ati “Byari bingoye kugemurura ababyeyi banjye ku bitaro ndi njye nyine, ariko gutekereza ko ari njye wazanye iki cyorezo mu rugo kandi nshobora kubura umuryango wanjye wose, byanteye ubwoba.”
Yongeyeho ko atari akibona ibitotsi kubera uburangare yagize bwatumye ababyeyi be bandura Covid-19, ati “Namaze amajoro ntasinzira ndi gutekereza icyo nakora mu gihe ababyeyi banjye baramuka bitabye Imana kubera uburangare bwanjye. Nicujije impamvu naje mu rugo nubwo nari nzi ko yabonanye n’umuntu wanduye Covid-19. Nari mfite ubwoba budasanzwe.”
Ku bw’amahirwe, ababyeyi ba Mugenzi baje koroherwa, uretse ko umubyeyi we yakuyemo indwara z’ubuhumekero zidakira, akaba ari no kuri iyi mpamvu Mugenzi asaba urundi rubyiruko kudatesha agaciro uburemere bwa Covid-19, cyane muri ibi bihe gahunda zirimo Guma mu Rugo zakuweho.
Ati “Nakabaye naritaye kucyo nitaga ibicurane. Iyo abantu baza kuba biyumva uko ndi kwiyumva ubu, ntibakabaye bateza abandi ibyago [byo kubanduza Covid-19]. Nari ndangaye icyo gihe, ari nacyo kintu nakomeje guhangana nacyo.”
Mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rwagize uruhare mu gukwirakwiza Covid-19 ku babyeyi babo, kuko bajyaga mu mijyi bakayandurirayo ariko ntibazahaze, noneho bakayishyira ababyeyi babo mu gihe bagiye kubasura, bikaza kurangira bayirwaye ikabazahaza, bamwe ikanabica.