U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka- Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame Paul yabivuze mu ijambo ryo guha ikaze mugenzi we Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan uri mu ruzinduko rw'imindi ibiri kuva kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Nyuma y'uko Perezida Kagame ahaye ikaze mugenzi we Madamu Samia Suluhu muri Village Urugwiro, Abakuru b'Ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro byihariye.

Nyuma y'Ibi biganiro, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano arimo arebana n'ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere ibijyanye n'itumanaho ndetse n'ikoranabuhanga ndetse n'arebana iby'abinjira n'abasohoka.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania bisangiye byinshi birenze ibyo kuba ibi bihugu byombi bihana imibibi.

Yavuze ko kuva cyera ibihugu bishakira abaturage babyo ubusugire, ibihugu bya Tanzania n'u Rwanda byakomeje kugirana umubano mwiza.

Yavuze ko amasezerano yasinywe uyu munsi ari ikimenyetso kizaranga uruzinduko rw'uyu munsi ndetse no guha imbaraga umubano w'ibihugu byombi.

Nanone kandi ngo ibi biraha imbaraga ibikorwa by'ubufatanye bihuriweho birimo ibijyanye n'ibikorwa remezo n'iby'ishoramari bigamije inyungu ku mpande zombi by'umwihariko ibijyanye n'umushinga w'inzira ya Gari ya Moshi izahuza ibi bihugu ndetse n'uwo gutunganya ibikomoka ku mata kimwe n'ujyanye n'uw'ibikorwa bikorerwa ku cyambu.

Ati 'U Rwanda ruriteguye gukorana bya hafi n'abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu murongo wo kuba duhuriye mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba n'ibirenze ibyo mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo mu bihugu byacu ndetse n'akarere kacu mu kwikura mu ngaruka zatewe n'icyorezo cya COVID-19.'

Yavuze ko imbogamizi zikiri mu karere zishobora kubonerwa umuti gusa mu gushaka uburyo habaho gushyira hamwe no gushyira imbere inyungu zihuriweho n'ibihugu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-na-Tanzania-bisangiye-ibirenze-umupaka-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)