RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, ubera ku cyicaro gikuru cya RDF, uyoborwa na Minisitiri w'Ingabo, Maj General Albert Murasira, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange bagaragaje, akazi bakoze n'umusanzu batanze mu kubaka igihugu.

Ati “Nyuma y'uruhare rwanyu mu rugamba rwo kubohora igihugu, buri muntu ku giti cye no mu buryo bwa rusange, mu nzego zitandukanye, mwanatanze umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, RDF yagizemo uruhare kugeza uyu munsi.”

Gen Albert Murasira yabashimiye kandi umusanzu wabo mu kubaka igisirikare cy'umwuga muri RDF no mu zindi porogaramu ziteza imbere igihugu.

Yagize ati “Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire uwo muhate mwagaragaje ndetse no gukunda igihugu.”

Uwavuze mu izina ry'uhagarariye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, Rtd Col John Karega, yavuze ko bagiye mu kiruhuko nk'abantu bishimye kubera ko imbaraga zabo mu rugamba rwo kubohora igihugu zitapfuye ubusa.

Yashimye Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda kubera ubuyobozi bwe bwiza mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu mu myaka 30 kugeza uyu munsi kandi yizeza ko bazakomeza kuba abizerwa no gukorera igihugu mu iterambere ryacyo.

Yagize ati “N'ubwo tugiye mu kiruhuko cy'izabukuru, dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda n'Ubuyobozi bw'Ingabo ko tuzakomeza gutanga umusanzu mu rugendo rwo kubohora igihugu cyacu kandi ntituzatenguha bagenzi bacu mu iterambere ry'igihugu.”

Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bahawe ibyemezo by'ishimwe nk'ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabo mu ngabo z'u Rwanda.

Uretse Minisitiri w'Ingabo, uyu muhango wanitabiriwe n'abayobozi bakuru mu ngabo z'u Rwanda ndetse na bamwe mu bahagarariye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ndetse n'abasoje amasezerano y'akazi mu ngabo z'Igihugu.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)