Mu 2015 ni bwo abaturage bagera 1168 bo mu Murenge wa Nkomane baburiye amafaranga yabo muri iyo Sacco, ubuyobozi bwayo bushinjwa kuyanyereza ndetse na bamwe mu bari abayobozi bayo bahamwa n’icyo cyaha mu rukiko barafungwa.
Nubwo abari bakurikiranyweho kunyereza ayo mafaranga bafunzwe, icyo gihe abaturage ntibayasubijwe. Byatumye iki kibazo kigezwa kuri BNR, ifata umwanzuro wo kuyabasubiza.
Bamwe mu baturage batangiye kuyahabwa bavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo hagamijwe kubatera imbaraga mu bikorwa by’iterambere bakora.
Bizimana Emmanuel wari warahaburiye amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 400 yagize ati “Muri icyo gihe nateganyaga kugura imbuto, igihombo nagize ni uko ntahise nyigura biba ngombwa ko mbanza kujya gushakisha aho nakura andi mafaranga. Kuba bayadusubije nabonye ko kubitsa muri Sacco bifite ubwishingizi.”
Simpunga Célestin we avuga ko yahuye n’igihombo cyo kubura amafaranga yo gukoresha mu cyayi no guhemba abakozi, ariko akemeza ko kuri ubu abonye ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza.
Ati “Ikindi ni uko twabonye ko ubuyobozi bwitaye ku baturage babwo kuko uko twatakaga batubwiraga ko twihangana ko bagiye kureba icyakorwa tukabona amafaranga yacu.”
Abamaze kuyahabwa bavuga ko bishimiye ko bagiye gukomeza gahunda zabo z’iterambere ziganjemo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, Irakuzwa Aimé Patrick yavuze ko bagiye kongera ubufatanye hagati y’ubuyobozi na Sacco kugira ngo ibyabaye bitazongera.
Ati “Ubona ko habayeho uburangare bw’inzego zitandukanye, noneho ubu twebwe nk’ubuyobozi bw’umurenge n’akarere n’izindi nzego, cyane cyane Sacco tuyiba hafi umunsi ku munsi tukamenya imikorere yayo kuko usanga ubuyobozi bwa Sacco bushobora gukingira ikibaba bamwe mu bafashe inguzanyo ntibishyure ku gihe. Turabaha icyizere ko bitazongera kuko turi hafi twarakangutse.”
Umuyobozi muri BNR ushinzwe ibigo by’imari biciriritse, Mushimirwa Clarisse, avugana na RBA yavuze ko gusubiza abo baturage amafaranga yibiwe muri Sacco ari gahunda Leta yafashe mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y’abaturage.
Ati “Mu gihe rero habayeho imicungire mibi ntabwo Leta irebera ngo Abanyarwanda babure amafaranga yabo, ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufasha Sacco zahuye n’ibibazo nk’ibyo ngibyo kugira ngo bakomeze basigasire umuco wo kuzigama ariko nanone ntabwo bikuraho gukurkirana abagize uruhare muri iyo micungire mibi.”
Mushimirwa yasabye abaturage gukomeza kugirira icyizere za Sacco no gukorana nazo neza babitsa kandi banasaba inguzanyo.
Abayobozi ba ‘Turwambuke Nkomane Sacco’ bakurikiranweho kurigisa ayo mafaranga y’abaturage ni uwari umucungamutungo n’umucungamari.
Kugeza ubu uwari umucungamutungo yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka itanu akaba atarakirangiza naho uwari umucungamari we yari yarakatiwe imyaka itatu akaba yararangije igihano cye.
Kugeza ubu Turwambuke Nkomane Sacco ifite abanyamuryango basaga 5900, abari bibwe amafaranga yabo ni 1168 naho abamaze kuyasubizwa ni 547.