Mnisports yashyize hanze amabwiriza agenga isubukurwa ry'imikino #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza agenga isubukurwa ry'ibikorwa bya siporo n'imikino hirindwa Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru,Minisports,yavuze ko imikino igomba gusubukurwa ari ikorwa n'abantu ku giti cyabo iti :

Siporo yemewe ni ikozwe n'umuntu ku giti cye ikorewe hanze abantu bategeranye.

Ibikorwa by'imikino na siporo byemerewe gukorwa birimo kwiruka, imikino ngororamubiri , kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n'amaguru n'umukino wo gutwara imodoka.

Isomo ry'ingororamubiri na Siporo mu mashuri riremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Minisports yavuze ko abakora izi siporo zemewe basabwa kubahiriza kwambara neza agapfukamunwa,guhana intera ya metero 2 no kwitwaza imiti yo koza mu ntoki no kuyikoresha igihe bibaye ngombwa.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mnisports-yashyize-hanze-amabwiriza-agenga-isubukurwa-ry-imikino

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)