Kigali: Hafashwe ingamba zikumira inkongi za hato na hato zibasira Agakiriro ka Gisozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Koperative ya ADARWA, Cyatwa Ngarambe, nyuma y’aho ibikoresho bya bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative biherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo ku wa tariki ya 17 Kanama 2021.

Ubwo iyi nkongi yamaraga guhagarikwa ariko yangije ibintu byinshi, bamwe mu bakorera muri aka Gakiriro bagaragaje icyifuzo cy’uko ikibazo cy’inkongi gikumirwa mu buryo burambye.

Umwe yagize ati “Urabona iyi nkongi itewe n’umuntu wai urimo gusudira udushashi dutarukira kuri matela irashya ikongeza n’ibindi, rero icyo twe twifuza ni uko ubuyobozi budufasha matela hano zigakurwamo kuko buri gihe iyo habaye inkongi matela imwe igafatwa ahantu henshi harashya.”

Undi ati “Aha niba ari ahantu ho kubariza cyangwa gusudirira cyangwa kugurishiriza imbaho ku bwanjye numva ari ibyo bikorwa byagakwiye kuhakorerwa, abazaga kuhacururiza matela bagashakirwa ahandi.”

Umuyobozi wa Koperative ADARWA, Cyatwa Ngarambe yatangaje ko hari ingamba zitandukanye zirimo no kubuza abantu kongera kuzana matela muri aka Gakiriro no kubashishikariza kugira kizimyamoto.

Ati “Twavuze ko ibikorwa bijyanye no gusudira bigomba gutandukana n’ibindi. Ubu nta na matela zemewe gucururizwa aha kuko hari abazizanaga bavuga ko ari izo gukoresha intebe nyuma bagatangira kuzihacururiza; bajya bazana za zindi zo gukoresha intebe gusa kuko zo ntizateza inkongi nk’iza metela ziba ziri mu bubiko.”

Yongeyeho ko basabye abafite ‘atelier’ kujya bakuramo ibintu byose bishobora gushya no kuzubakisha ibyuma bikomeye ndetse bagashyiraho umukozi uhoraho ugenzura ko nta dushirira cyangwa umuriro uri hasi.

Ubuyobozi bwa Koperative zikorera mu Gakiriro ka Gisozi buravuga ko bwafashe ingamba zigamije gukumira ibibazo by'inkongi zikunda kwibasira aka gakiriro



source : https://ift.tt/3z30c77

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)