Ahagana ku i Saa Saba z'ijoro zo kuri iki Cyumweru, ni bwo Emmanuel Imanishimwe usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe ya APR FC, yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Maroc mu ikipe yaho ya FAR RABAT.
-
- Emmanuel Imanishimwe asezera umugore we mbere yo kwerekeza muri Maroc
Ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko impande zombi zamaze kuvikana, gusa ntiyatangaje niba uyu mukinnyi yaramaze gusinya, gusa amakuru atugeraho akavuga ko impande zombi zamaze kumvikana ko azagurwa asaga Miliyoni 430 Frws.
-
- Emmanuel Imanishimwe yaherekejwe n'umugore we n'umwana wabo
Mu butumwa bwa Emmanuel Imanishimwe mbere yo kurira indege, yashimiye abayobozi b'ikipe ya APR FC bamufashije mu gihe amaze muri iyi kipe ndetse no kuba bamuhaye amahirwe yo kwerekeza muri Maroc.
“Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk'aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga nkanashimira byumwihariko Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe yaramfashije cyane niwe wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza nizi saha aracyamfasha n'ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye k'umutima.”



