Isoko ry'abakinnyi mu Rwanda ririmo kugenda rigana ku musozo, ndetse abenshi bahamya ko benshi mu bakinnyi beza bamaze bamaze kugurwa, abasigaye ni ababa batarahitamo neza aho bazerekeza.
Amakipe menshi yagiye yumvikana ku isiko ry'igura hano mu Rwanda, ariko hari nk'ayatereye agati mu ryinyo utamenya icyo atekereza nka Mukura VS.
Muri iyi nkuru ntabwo turi buvuge ku bakinnyi baguzwe, ahubwo turagaruka kubo amakipe ashobora gusinyisha.
Niyonzima Olivier Seif: Ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga uherutse kurekurwa n'ikipe ya APR FC nyuma y'iminsi mike ayongereye amasezerano. Kuba nta kipe arasinyira si uko yayibuze ahubwo aracyatekereza iyo azerekezamo hagati ya Rayon Sports na Police FC.
Abamwegereye bavuga ko umutima we uri muri Rayon Sports yandikiyemo izina ariko kuba iyi kipe itarabona amafaranga miliyoni 18 bumvikanye ko azagurwa, bishobora kumuhatiriza gusinyira Police FC imwifuza ndetse yiteguye no guhita yishyura, amakuru avuga ko akiva mu ikipe y'igihugu Rayon Sports niba itarabona amafaranga azahita asinyira Police FC.
Emery Bayisenge: Ni myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi wasoje amasezerano mu ikipe ya AS Kigali ariko akaba atifuza kongerera iyi kipe amasezerano n'ubwo yo imwifuza cyane. Uyu mukinnyi uri mu ikipe y'igihugu na we isaha n'isaha yasinyira Police FC.
Ndayishimiye Eric Bakame: Ni umwe mu banyezamu bafite ubunararibonye, ndetse akaba ari na we mukinnyi mu bagikina ufite agahigo ko kuba ari we wegukanye ibikombe 3 bya shampiyona mu makipe 3 atandukanye(Atraco FC, APR FC na Rayon Sports), uyu munyezamu wasoje amasezerano muri AS Kigali, amakuru yagiye amugarura muri Rayon Sports yahozemo, ariko ubu bisa n'ibigoranye bitewe n'uko iyi kipe yagaruye Kwizera Olivier wari warasezeye ruhago, gusa mu gihe bahitamo kumurekura nibwo Bakame yasinyira iyi kipe.
Andi makuru avuga ko uyu munyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, kuri miliyoni 10 ashobora kwerekeza muri Musanze FC.
Kevin Muhire: Kugeza ubu nyuma yo gusoza amasezerano y'amezi abiri yari yasinyiye Rayon Sports nta yindi kipe arasinyira. Iyi kipe yashatse kumwongerera amasezerano ayibwira ko baba bitonze kuko hari ikipe yo hanze y'u Rwanda bari mu biganiro, biramutse byanze ngo nibwo azabasinyira, yari yatanze kugeza tariki ya 31 Nyakanya 2021. Uyu musore nta yindi kipe yo mu Rwanda bigeze bagirana ibiganiro uretse APR FC byigeze kuvugwa ko imushaka, gusa bisa nk'aho nta byari bihari.
Mu gihe cyose yakina mu Rwanda, uyu musore ni uko amahirwe menshi azakinira ikipe ya Rayon Sports cyane ko na we ayikunda.
Niyibizi Vedaste: Niyibizi Vedaste yari asoje amasezerano mu ikipe ya Sunrise FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri. Uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Mukura VS aho umutoza Ruremesha Emmanuel yamweretse ko amushaka.
Kayumba Soter: Kayumba Soter na we nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports, umwaka w'imikino wa 2021-22 nta gihindutse azaba ari umukinnyi wa Mukura VS.
Nzayisenga Jean d'Amour: ni umukinnyi ukina ku ruhande rw'iburyo yugarira. Ubu ni umukinnyi wa Sunrise FC aho asigaranye umwaka umwe w'imikino. Ari mu biganiro n'iyi kipe ngo ibe yamurekura aho ashobora guhita yerekeza muri Rayon Sports yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona 2016-2017 itozwa n'umutoza Masudi Djuma n'ubundi wagizwe umutoza w'iyi kipe.