Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021 ubwo bamwe mu basanzwe ari abafana bazwi ba Rayon Sports baramukiraga ku biro by'iyi kipe biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Bariya bafana barimo abasanzwe bazwi mu gufana iyi kipe, batezaga akavuyo bavuga ko bashaka ko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele asohoka muri office akaza akabaha ibisobanuro ku buzima bw'iriya kipe.
Aba bafana bagera muri 20 baje banambaye imyambaro y'ibara ry'ikipe yabo, baje guhera inyuma y'amarembo ya biriya biro na bo bahita bicara ku muhanda biza gutuma n'abamotari basanzwe bafa iyi kipe na bo baza kubiyungaho.
Mu magambo bavugaga, bavuga ko babazwa n'Ikipe yabo ngo kuko babona igana ahabi bityo ko bakeneye ibisobanuro by'ahazaza hayo.
Nyuma ni bwo haje kwitabazwa Polisi y'u Rwanda yahise ihosha ako kaduruvayo katerwaga na bariya bafana ba Rayon Sports.
Bamwe mu basesengura iby'umupira w'amaguru bavuga ko ikipe ya Rayon Sports iri kugana ahabi kuko uretse kuba yararangije shampiyona ihagaze nabi ngo ubu itari no kugura abakinnyi mu gihe amakipe y'amacyeba yayo yo akomeje kwiyubaka.
UKWEZI.RW