11:25' Perezida Kagame ahaye ikaze Madamu Suluhu muri Village Urugwiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yahaye ikaze mugenzi we wa Tanzania mu muhango wabereye mu Biro by'Umukuru w'Igihugu muri Villade Urugwiro.

Ni umuhango wabimburiwe n'akarasisi kanogeye ijisho ko kwakira Madamu Samia Suluhu wageze ku Kibuga cy'Indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere akakirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Dr Vincent Biruta.

Muri uyu muhango, ubwo Perezida Kagame yari amaze kuramukanya na mugenzi we Samia Suluhu, hahise haririmbwa indirimbo zubahiriza igihugu ku mpande zombi.

Ubwo indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zari zimaze kuririmbwa, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan yabanje kunyura mu karasisi ubwo yarebaga impagarike y'umutwe w'ingabo z'u Rwanda zakira abayobozi bakomeye.

Nyuma y'uyu muhango, Perezida Kagame yahise ajya kwereka mugenzi we Samia Suluhu bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda ari na ko byahise bigenda ku ruhande rwa Madamu Samia Suluhu na we wahise ajya kwereka Kagame abayobozi bazanye bavuye muri Tanzania.

Biteganyijwe ko nyuma y'uyu muhango, abakuru b'Ibihugu bombi baza guhita bagirana ibiganiro biza gukurikirwa n'ikiganiro n'abanyamakuru ubundi hakabaho umuhango wo gusinya amasezerano hagati y'ibi bihugu by'ibituranyi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/11-25-Perezida-Kagame-ahaye-ikaze-Madamu-Suluhu-muri-Village-Urugwiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)