Inyeshyamba zo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike zatangiye gusogongera ku kibatsi cy'ingabo z'u Rwanda!! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Mozambike aravuga ko inyeshyamba z'ahitwa Quionga zitazibagirwa umuriro zahaswe n'ingabo z'u Rwanda, ubwo zasukaga urufaya rw'amasasu kuri izo nyeshyamba, izibarirwa muri 50 zikahasiga ubuzima, izindi zigahungira ku mupaka wa Mozambike na Tanzaniya.

Ayo makuru kandi aravuga ko magingo aya ingabo z'u Rwanda arizo zigenzura ishyamba ry'ahitwa Afungi, ryari rimaze igihe ryarigaruriwe n'inyeshyamba. Aho Afunji hafitiye akamaro kanini Mozambike, kuko hari uruganda rukomeye rutunganya gaz.

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Mozambike birarata umurava n'urukundo ingabo n'abapolisi b'u Rwanda batangiye kugaragaza kuva bagera Cabo Delgado, dore ko ngo aho banyuze bakiranwa impundu z'abaturage bari bamaze imyaka 4 yose barabuze gitabara.

Kohereza ingabo z'u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado kandi ngo byateye akanyabugabo abasirikari ba Mozambike, ndetse nabo batangira gutinyuka kugaba ibitero ku birindiro by'inyeshyamba, mu duce abo basirikari ba Leta bari bamaze igihe badakandagiramo.

Kuwa kabiri ndetse n'ejo kuwa gatatu ingabo za Mozambike zohereje ibimodoka by'intambara ahitwa Mitope mu karere ka Mocimboa da Praia, amakuru avayo akaba yemeza ko inyeshyamba zari zarahigaruriye zamaze kuyabangira ingata zerekeza mu majyepfo ya Cabo Delgado.

Izi nyeshyamba zirwanya Leta ya Mozambike zibumbiye mu mutwe w'iterabwoba wa 'Ansar-al Sunna', ufitanye isano na Al quqeda ndetse na Al shabaab. Wiganjemo intagondwa zo mu moko 2 akomeye muri Mozambike, 'Mwani' na 'Makwa' zarahiriye gushyiraho leta igendera ku mahame ya Islam.

Ibyumweru bibaye 2 u Rwanda rwohereje muri Mozambike ingabo n'abapolisi bose hamwe 1.000, bakaba bayobowe na Gen Maj Kabandana Innocent. Nk'uko babigenje ahandi boherejwe mu butumwa bw'amahoro, abo Banyarwanda bategerejweho kugarura amahoro n'umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, aho kuva mu mwaka w'2017 ibikorwa by'iterabwoba bimaze guhitana abaturage amagana, ababarirwa mu ibihumbi bava mu byabo.

Biteganyijwe ko abashinzwe umutekano boherejwe n'u Rwanda bazakorana n'ingabo za Leta ya Mozambike ndetse n'iz'Umuryango w'Ibihugu by'Afrika y'amajyepfo, SADC, nubwo izi zo zigiseta ibirenge mu kugera mu birindiro byazo muri Mozambike.

The post Inyeshyamba zo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike zatangiye gusogongera ku kibatsi cy'ingabo z'u Rwanda!! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/inyeshyamba-zo-mu-ntara-ya-cabo-delgado-muri-mozambike-zatangiye-gusogongera-ku-kibatsi-cyingabo-zu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inyeshyamba-zo-mu-ntara-ya-cabo-delgado-muri-mozambike-zatangiye-gusogongera-ku-kibatsi-cyingabo-zu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)