Huye: Hari abanyeshuri 97 batitabiriye gukora ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasibye urebye ngo ni abatari iwabo ku bw'impamvu zitandukanye, cyane ko nyuma yo kubona ko hari abana batari bitabiriye gufata imyanya ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, abakuru b'imidugudu bari batumwe kubashaka, ku buryo abari bahari bo uyu munsi bitabiriye gukora ibizamini.

Ubundi mu Karere ka Huye, abana bagombaga gukora ibizamini bya Leta muri rusange ni 6,875 harimo abahungu 3,117 n'abakobwa 3,758 bagombaga gukorera ku masite 32.

Ariko hitabiriye abahungu 3,075 n'abakobwa 3,703. Abitabiriye bose hamwe ni 6,778 bangana na 98.6%

Ku ishuri ribanza rya Matyazo mu Karere ka Huye ni ho ubuyobozi bw
Ku ishuri ribanza rya Matyazo mu Karere ka Huye ni ho ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwatangirije ibizamini bya Leta

Ubwo yatangizaga ibi bizamini, Umuyobozi w'Akarere ka Huye yasabye abana gusoma ibibazo bitonze, bagasubiza neza kugira ngo bazabashe kubona amanota meza.

Yanabibukije ko bari gukora ibizamini mu bihe isi yose yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus, maze abasaba kwambara neza agapfukamunwa, bakanirinda guhererekanya amakaramu, ari na yo mpamvu buri mwana yari yasabwe kwitwaza abiri, kugira ngo igihe imwe ipfuye abashe kubona indi akoresha, atarinze gutira.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)