Uyu mugore ufatwa nk'umwamikazi w'imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, nta kintu kivugwa cyane ngo gitambuke atagitanzeho igitekerezo kabone nubwo cyaba ari igitekerezo cy'urwenya ariko agerageza kukivugaho.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 nyuma y'amasaha macye Ikipe y'Abataliyani yegukanye igikombe cya Euro 2020 ku mukono wayihuje n'u Bwongereza, Shaddyboo yagize icyo avuga ku banenze umutoza w'u Bwongereza.
Mbabazi Chadia cyangwa Shaddyboo, yagize ati 'Ugasanga umuntu nta nubwo yatoza Isibo y'iwabo ngo itsinde iyo muri Congo ,yarangiza ngo Gareth Southgate iyo akora gutya na gutya yari gutsinda Italy , Ngaho mugire Inama Amavubi azatware Cup Du monde 20222.'
Ukurikije uyu mwaka yanditse byaba bivuze ko ari mu myaka 18 201 iri imbere.
Shaddyboo kandi yari aherutse gutera abantu igiparu ubwo u Bwongereza bwatsindaga Denmark ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane ubwo yateraga penaliti ariko umunyezamu akayikuramo, undi agahita yongera agashota mu izamu.
Icyo gihe Shaddyboo yari yagize ati 'Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.'
Ni igitekerezo cyafashwe na benshi nk'ikiganiro ku gikorwa cy'abakuru barimo bamwe bahise batanga ibitekerezo binyuranye bamwe bamubwira ko ibintu byinshi we abyumva nk'ibiganisha ku gikorwa cyo mu buriri.
UKWEZI.RW