D-Black yagujije Shatta Wale Miliyoni $1.5 hi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashingiwe ku makuru yanyujijwe ku rukuta rwa Karllywiz rwa Twitter, Sarkodie, Shatta Wale, D-Back na Stonebwoy nibo bahanzi bakize muri Ghana. Kuri uru rutonde rwakozwe rugaragaza ko mu madorali y'Amerika Sarkodie atunze Miliyoni 15, Shatta Wale Miliyoni 11, Samini Miliyoni 4, D-Black Miliyoni 4.5 naho Stonebwoy Miliyoni 8.

D-Black mu gusubiza ibyavuzwe, uyu mugabo w'umuherwe ufite inzu itunganya umuziki ya 'Black Avenue Muzik', yahise yisabira ko Shatta Wale yamuguriza nibuze Miliyoni 1.5 y'amadorali.

Yagize ati: 'Ndakwinginze @shattawalegh nguriza Miliyoni $1.5.' ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter maze ababonye ubu butumwa bashaka kugira ngo  bazane Sarkodie muri ibi bagira bati 'kuki atagujije umuraperi waciye uduhigo dukomeye mu bihembo bya BET ubugira kabiri agasaba inguzanyo umwami wa dancehall' maze impamvu ikomeza kuba urusobe.

Aya makuru akaba akomeje gucicikana mu gihe D-Black akomeje kwamamaza album ye yise Loyalty

Mu busanzwe yiswe Desmond Kwesi Blackmore, yavutse kuwa 12 Mutarama 1987 akaba akomoka muri Ghana ari naho akorera umuziki n'ubushabitsi. Yamamaye mu njyana ya Hip Hop na Afrobeat.

Ikinyamakuru cya Forbes Afrika muri Gicurasi 2019 cyamusohoye nk'umwe mubanye Ghana bahinduye umuziki bakazanamo udushya bagahindura umukino.

Kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 2009, amaze gukora Album zigera kuri 6. Yagiye ahatanira akanegukana ibihembo binyuranye muri Ghana no bice binyuranye by'isi.

Sarkodie ugaragara ku rutonde nk'uyoboye abaherwe b'abahanzi muri Ghana na Miliyoni 15 z'amadoraliShatta Wale umwami wa Dancehall wanditse ibigwi bikomeye mu muziki birimo no gukorana indirimbo na Beyonce ugaragazwa ku rutonde nk'utunze Miliyoni 11 z'amadorali

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA D-BLACK YITWA 'ENJOYMENT MINISTER'.

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107819/d-black-yagujije-shatta-wale-miliyoni-15-hibazwa-impamvu-atayatse-umuherwe-sarkodie-utunze-107819.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)