Utubari twarafunzwe ahungira mu gucuruza amashashi none yabifatiwemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mugore yavuze ko yahoze akora mu kabari, dufunzwe kubera icyorezo cya Covid-19 ahungira mu byo gucuruza amashashi.

Ahagana saa Tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2021, ni bwo aba bantu uko ari babiri bashinjwa kugurisha amashashi beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

Polisi ivuga ko aba bantu bafashwe ku bufatanye n'abaturage kuko aribo batanze amakuru y'uko bafite amashashi.

Abafashwe bemeye icyaha cyo gucuruza amashashi kandi bitemewe banabisabira imbabazi.

Umugore wafashwe arimo gucuruza amashashi yavuze ko yahisemo kuyacuruza kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura inzu kubera ko ubusanzwe yakoraga mu kabari kandi utubari tukaba tumaze igihe dufunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Ati 'Nari mvuye i Musanze nyazaniye uyu mugabo nari mbizi ko bitemewe gusa nabikoze kubera ko nta kundi kuntu nari mfite ko kubaho. Nari nsanzwe ncuruza akabari kubera ko bwafunzwe mbikora kugira ngo ndebe ko nabona amafaranga yo kwishyura inzu.'

Umugabo wafashwe usanzwe acuruza ibintu bipfunyikwamo, we avuga ko ayo yafatanywe afite agaciro k'ibihumbi 90 Frw. Ngo yari kuyungukamo ibihumbi 15 Frw.

Ati 'Uyu mubyeyi yaje mu isoko ari kuyagurisha nanjye arayampa ndayamugurira, ni uko yatangiye kubimpa gusa yari inshuro ya kabiri yari ayanzaniye.'

Yaboneyeho gusaba abandi bacuruzi kwirinda kugurisha amashashi kuko bitemewe cyane cyane ko inzego z'umutekano zahagurukiye iki kibazo.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda, CIP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aya mashashi aturuka hanze ndetse abayazana bayanyuza mu nzira zitemewe, aboneraho gusaba abaturage kwirinda gucuruza ibitemewe n'amategeko kuko bihanirwa.

Ati 'Baraye bafashwe na polisi bafite amashashi atemewe yaciwe mu Rwanda. Yinjira mu gihugu bayacishije mu nzira zitemewe. Barayazana bakayacuruza mu Mujyi wa Kigali n'ahandi kandi impamvu yaciwe mu Rwanda ni ukubera ko agira uruhare mu kwangiza ibidukikije.'

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko kuba amashashi yaraciwe hari ibindi bintu biyasimbura bihari bakirinda gukora ibitemewe cyane ko baba bazi ko ingaruka zizavamo zishobora guhitana ubuzima bw'abantu zikanasenya amazi zikanangiza ibikorwaremezo.

Ufatanywe amashashi atemewe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana na 300.000 Frw kandi ayo mashashi akayamburwa.

Hashize imyaka isaga 15 u Rwanda ruciye ikoreshwa ry'amashashi kubera ko yangiza ibidukikije.

Abafashwe bacuruza amashashi bavuze ko bicuza impamvu binjiye mu bucuruzi butemewe
Uyu mugore wafashwe acuruza amashashi yavuze ko yabyinjiyemo kubera kubura akazi
Uyu mugabo ni we waranguraga amashashi akayapfunyikamo ibyo acuruza
Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda, CIP Africa Sendahangarwa Apollo, yaburiye abishora mu gucuruza ibitemewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utubari-twarafunzwe-ahungira-mu-gucuruza-amashashi-none-yabifatiwemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)