Umugabo w'imyaka 35 yishe mubyara we w'imyaka 50 amuziza ko yanze ko bashyingiranwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'ahitwa Sawla mu gihugu cya Ghana, kuwa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, yafunze umugabo w'imyaka 35 wishe mubyara we w'imyaka 50 amuziza ko yanze ko bashyingiranwa.

Nkuko polisi yabitangaje,Bwana Kpeyiri Neiba,yakunze cyane uyu mubyara we witwa Janet Ansaakuumuruta cyane niko kumusaba ko bashyingiranwa kuko nta mugabo yari afite undi arabyanga niko kumuhitana.

Uyu Neiba ngo yinginze cyane uyu mubyara we,amubwira ko amukunda ndetse ko yamuha amahirwe akamubera umugore undi amubwira akomeje ko bitashoboka.

Polisi imaze kumenya iby'ubu bwicanyi yahise ijya kureba uwapfuye n'icyamuhitanye basanga uyu mugabo yamukubise ikintu mu mutwe amusiga ari kuvirirana byamuviriyemo urupfu.

Umurambo w'uyu mugore wajyanwe gukorerwa isuzuma hanyuma birangiye ushyikirizwa umuryango we arashyingurwa ndetse n'uyu wamuhitanye atabwa muri yombi.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-w-imyaka-35-yishe-mubyara-we-w-imyaka-50-amuziza-ko-yanze-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)