U Rwanda rukeneye miliyoni 670$ zo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze 2024 -

webrwanda
0

Mu gihe habura imyaka itatu n’igice kugira ngo igihe Leta y’u Rwanda yihaye cyo kugera ku ntego z’iterambere (NST1) kigere, kuri ubu hari gukorwa ibishoboka ngo amafaranga akenewe aboneke n’icyerekezo cyiyemejwe kigerweho nk’uko byagenwe.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu, Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’inguzanyo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) afite agaciro ka miliyoni 84.2$, azaba agizwe n’inguzanyo ya miliyoni 36.8$, bingana na 44% by’agaciro k’amasezerano ndetse na miliyoni 47.4$, bingana na 56%, yatanzwe nk’impano.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi nkunga izatuma u Rwanda rugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

Yagize ati “Urwego rw’amashanyarazi mu Rwanda rwateye imbere cyane mu gihugu hose kuko abafite amashanyarazi bari bamaze kugera kuri 63% muri Gicurasi 2021. Amasezerano yasinywe uyu munsi azatuma tugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose mu 2024.”

Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, avuga ko “Tuzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo kubaka iterambere rirambye.”

Aya mafaranga yatanzwe azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi ku ngo 77 470 ziri mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara na Huye twose two mu Ntara y’Amajyepfo.

Inguzanyo u Rwanda rwafashe ni iyo mu rwego ruciriritse, izishyurwa ku nyungu ya 0.75% mu gihe cy’imyaka 40, kandi ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itanu, ibyatumye Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko "ari imwe mu nguzanyo zihendutse ziri ku isoko."

AfDB izagira uruhare rwa 40% mu kiguzi rusange cyo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

Uretse umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi, AfDB isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu bindi bikorwa by’iterambere, birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ubwo yasinyaga aya masezerano ku ruhande rw'u Rwanda
Abitabiriye uyu muhango bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
Aya masezerano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 84.2$, akazishyurwa mu myaka 40
Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa
Aya masezerano agizwe n'inguzanyo ya miliyoni 36.8$ n'impano ya miliyoni 47.4$

Amafoto: Muhizi Serge




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)