Shampiyona y'amakipe ahatanira kutamanuka yasubitswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umukino w'umunsi wa 5 wagombaga guhuza AS Muhanga na Etincelles mu cyiciro cy'amakipe arwana no kutamanuka usubitswe kubera ko akarere ka Rubavu kari muri Guma mu Rugo, FERWAFA ivuga ko imikino yo muri iki cyiciro yari iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru yasubitswe kugira ngo hagakinwa uyu mukino w'ikirarane hanamenyekanye uko Etincelles izakina imikino yayo.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane, AS Muhanga yagombaga gukina na Etincelles, ukabera i Rubavu, umukino waje gusubikwa aho bangiwe n'akarere bitewe n'uko aka karere kari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Jules Karangwa akaba umuvugizi wungirije wa FERWAFA yari yavuze ko bifuza ko iyi shampiyona yazarangirira rimwe bityo ko imikino yari iteganyijwe mur izi mpera z'iki cyumweru muri iki cyiciro ishobora gusubikwa hagakinwa uyu mukino w'ikirarane ariko bizaturuka ku gisubizo cy'ababishinzwe.

Yagize ati'birumvikana hari amabwiriza twari dusanganywe ya FERWAFA hari n'amabwiriza yashyize akarere ka Rubavu muri Guma mu Rugo, nibyo twari turimo tuvugana n'inzego zibishinzwe ngo turebe ko byibuze iyi mikino 2 yari isigaye twayisoza, twasabye inzego zibishinzwe ko amakipe y'i Rubavu gukinira i Rubavu abe yabyemererwa gusohoka mu karere.'

'Turifuza ko uyu munsi wa 6 wari ugiye gukinwa mu mpera z'iki cyumweru wakwigizwa imbere, uyu mukino w'ikirarane ukabanza ukavamo, iyi mikino isigaye birasaba ko igendera hamwe hatabayeho ngo zimwe zijye imbere izindi zisigare, turamutse tubonye ubwo burenganzira natangiye mvuga ko amakipe yakwemererwa kujya gukinira ahandi no kwakirira muri Rubavu, turahita tumenyesha amakipe bireba izo mpinduka nto.'

FERWAFA ikaba yasohoye ibaruwa yasinyweho n'umunyamabana Uwayezu Francois Regis ivuga ko iyi mikino yasubitswe.

Iragira iti'Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira icyorezo cya coronavirus aho akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu karere. Mu rwego rw'imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko imikino y'umunsi wa 6 wa shampiyona ku makipe yavuzwe haruguru isubitswe.'

'Igihe iza iyo mikino izasubukurirwa tuzabibagezaho mu gihe cya vuba. Gusubika iyi mikino bizadufasha kumenya uburyo imikino y'ikipe ya Etincelles FC izakinwamo.'

Kugeza ubu muri iki cyiciro Musanze FC ifite amanota 12 ni nayo ya mbere, Kiyovu Sports ifite 10, Gorilla 7, Sunrise FC, Etincelles na Gasogi United zifite 6, Mukura VS 5 na AS Muhanga ifite ubusa.

Imikino yo mu cyiciro cy'amakipe ahatanira kutamanuka ishobora kwigizwa imbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/shampiyona-y-amakipe-ahatanira-kutamanuka-yasubitswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)