Rutahizamu wa Kiyovu Sports yayisezeyeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umwaka akinira ikipe ya Kiyovu Sports, rutahizamu ukomoka muri Nigeria yasezeye kuri iyi kipe avuga ko byari byiza gukorana nabo.

Nyuma y'umukino wa nyuma wa shampiyona iyi kipe yatsinzwemo na Gasogi United 1-0, abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Babuwa Samson yasezeye kuri Kiyovu Sports.

Yagize ati"Byari urugendo rwiza twagiranye na Kiyovu Sports, ariko nta kundi ngomba kubasezera. Nzabakumbura mwese kandi mbifurije amahirwe masa mu bihe biri imbere. Murakoze cyane Kiyovu."

Muri Gicurasi 2020 nibwo uyu rutahizamu yatandukanye na Sunrise FC yakiniye imyaka 4 asinyira Kiyovu umwaka umwe atanzweho agera kuri miliyoni 7.

Mu mwaka ayimazemo yagiye ahura n'imvune za hato na hato zatumye adatanga umusaruro yari yitezweho, muri shampiyona yatsinze ibitego 2 gusa.

Ntabwo hazwi ikipe ashobora kwerekezamo ariko amakuru avuga ko Rayon Sports yaba yaramwegereye ndetse n'ikipe ya Musanze FC ikaba imwifuza.

Babuwa Samson yamaze gusezera kuri Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-kiyovu-sports-yayisezeyeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)