Rusizi: Kurwanya imirire mibi mu bana bidindizwa n'abitwaza ko Imana yababujije kuboneza urubyaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bihera hasi babaho nabi ku bwo kubura ibibatunga mu buryo bukwiye cyane ko usanga imiryango iciriritse ari nayo iba irimo abana benshi, byagera hejuru bakava no mu mashuri kuko uwabuze icyo arya atabona amafaranga y'ishuri.

Muri rusange hari intambwe igenda iterwa n'Akarere mu kugabanya abana bagwingira kuko nk'imibare yo ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha kiri mu murenge wa Gitambi, igaragaza ko abana bari mu mirire mibi bavuye kuri 416 muri Gashyantare 2020, bagera kuri 279 muri Kanama uwo mwaka. Kugeza muri Gicurasi 2021 bari bageze kuri 170.

Ku rundi ruhande, urwo rugendo ruracyarimo inzitizi z'imyumvire ya bamwe baba babona ko nta mikoro bafite ndetse mu bana babo hari abagwingiye ariko bagakomeza kubyara n'abandi.

Ubwo umunyamakuru yasuraga Mashesha yahasanze ababyeyi baje gusaba serivisi, aganiriye nabo bamwe bamubwira ko kuboneza urubyaro batabikozwa ku bw'imyizerere yabo.

Uwitwa Nyiramisago Pointella yavuze ko ataboneza urubyaro kuko Imana yabimubujije mu masengesho, nubwo bwose umuryango we uri mu buzima bubi ku bw'amikoro make kandi na we yemera ko bihangayikishije.

Yagize ati 'Njye mfite abana 5 kandi sinzaboneza urubyaro kuko Imana yarabimbujije ubwo navuganaga nayo. Gusa mfite ikibazo kuko abana banjye hari igihe babura ibyo barya, ariko Imana yabampaye yambwiye ko nibeshye nkaboneza urubyaro nabo nabyaye izabanyaka.'

Yasobanuye ko imfura ye y'imyaka 18 yavuye mu ishuri kuko nta mikoro umuryango ufite, ariko ahetse undi mwana w'amezi icyenda.

Ku rundi ruhande, hari abamenye akamaro ko kuboneza urubyaro kare ndetse bashishikariza abagifite imyumvire nk'iya Nyiramisago kuyishyira hasi.

Cyuzuzo Mpore Diane w'imyaka 32, ubu afite umwana umwe w'imyaka itatu ariko atwite n'undi yemeza ko nyuma ye nta wundi ateganya kuzabyara. We yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro kugira ngo abana be bazabeho neza.

Yagize ati 'Abana benshi ni beza ariko ubushobozi budusaba kubyara bake kuko amashuri arahenze,kubona icyo ubagaburira nabyo ntibyoroshye.Ni yo mpamvu njye n'umugabo wajye twiyemeje kuboneza urubyaro.'

Yatanze inama ko abana benshi bashobora kurwara bwaki bakanangwingira mu gihe umuryango wabuze amikoro yo kubitaho, cyangwa bakajya mu mihanda ejo hazaza habo hakangirika.

Umuyobozi ushizwe kurwanya imirire mibi kuri Mashesha, Zawadi Yamungu Esther, yatangaje ko nubwo imibare y'abari mu mirire mibi igenda igabanyuka, imyumvire y'ababyeyi bataramenya ko kuboneza urubyaro byafasha gukemura icyo kibazo iracyari imbogamizi.

Yagize ati 'Hano imyumvire yo kuboneza urubyaro iracyari hasi cyane kandi abatabikora ni nabo usanga abana babo babayeho nabi kuko iyo umuryango ufite benshi n'amikoro ari make bituma za nama umubyeyi tumugira zitubahirizwa. Arasama ya myaka ibiri umwana atarayuzuza, kumwitaho bikamugora kuko nawe aba afite intege nke ugasanga agize imirire [umwana] mibi cyangwa akangwingira.'

'Niyo mpamvu dusaba abaturage ko baboneza urubyaro kugira ngo bite kuri bake bashoboka.'

Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi, Nsigaye Emmanuel, yemejee ko hari amadini agira uruhare mu kuba abayoboke bayo batitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, aho usanga babwirwa ko ari icyaha.

Ati 'Hari amadini abuza abantu kuboneza [ngo] kuko ari icyaha, n'utaboneza ngo akoreshe uburyo bwa kamere[bwo kwifata].[Ibyo ni] bimwe mu bituma ubwiyongere bwo kubyara abo imiryango idashoboye bukomeza.'

Yavuze ko abaturage bakomeje kwigishwa kwita ku bana no kuboneza urubyaro, banegerezwa izo serivisi hafi.

Muri Rusizi hari ibigo nderabuzima 18 ariko 11 muri byo ntibitanga serivisi yo kuboneza urubyaro. Abaho babyitabira bari 33% mu 2020, naho mu 2021 bageze kuri 54%.

Nyiramisago Pointella ntakozwa ibyo kuboneza urubyaro ngo kuko yaganiriye n'Imana ikabimubuza
Cyuzuzo Mpore Diane yavuze ko nubwo abenshi batemera kuboneza urubyaro we yiyemeje kubyara babiri bazabaho neza
Umuyobozi ushizwe kurwanya imirire mibi kuri Mashesha, Zawadi Yamungu Esther, yavuze ko imyumvire y'ababyeyi bataramenya ko kuboneza urubyaro byafasha guhangana n'igwingira ry'abana ikiri imbogamizi
Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi Nsigaye Emmanuel yavuze ko hari amadini yigisha ko kuboneza urubyaro ari icyaha bikabangamira uburyo bwo guhangana n igwingira ry abana
Abana bafite imirire mibi bahabwa amata n'ifu y'igikoma



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-kurwanya-imirire-mibi-mu-bana-bidindizwa-n-abitwaza-ko-imana-yababujije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)