RIB iri gushakisha Byukusenge Frodouard “Nzungu” ukekwaho ubwicanyi -

webrwanda
0

Nzungu atuye mu Mudugudu wa Rubuguma, Akagari ka Kiruku mu Murenge wa Coko. Ni mwene Nkuriragenda na Nyirasharamanzi.

Uyu musore akurikiranyweho kwica Iradukunda w’imyaka 26 y’amavuko, icyaha cyo bikekwa ko yakoze ku wa 26 Gicurasi 2021 agahita atorokera ahataramenyekana kugeza ubu.

Mu itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Kamena 2021, yasabye umuntu wese wabona Byukusenge kumufata cyangwa agatanga amakuru ku nzego za Leta, iz’umutekano cyangwa ku Ishami rya RIB rimwegereye agafasha abagenzacyaha kumuta muri yombi.

Nta makuru menshi yatangajwe ku buryo icyaha Byukusenge akurikiranyweho cyakozwemo.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 107 giteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gushakisha Byukusenge Froduard "Nzungu" wo mu Karere ka Gakenke ukekwaho icyaha cyo kwica Iradukunda Marie Louise



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)