Muhanga : Hari abitwikira ijoro bakajya gusenya imva ngo babone 'Inzuma' zo kugurisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amarimbi abiri arimo iriherereye mu Mudugudu Nyarutovu, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye ndetse n'irindi ryo mu Mudugudu wa Munyinya mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Abaturiye ayo marimbi bashinja abacuruza injyamani kuba ari bo bakuraho ibyo bikoresho nijoro bakajya kubigurisha mu Mujyi i Kigali.

Umutesi Laetitia wo mu Mudugudu wa Munyinya utuye hafi n'irimbi, avuga ko abo yita abashinyaguzi bakunze kwitwikira ijoro abantu baryamye, kandi ko nubwo yabumva atatinyuka kubyuka ngo abirukane kuko bashobora kumugirira nabi.

Yagize ati 'Kera abantu batinyaga irimbi, kunyura ku mva byari biteye ubwoba, none kubera gukunda amafaranga bazura n'uwapfuye.'

Mutuyinka Odette avuga ko ibyo aba baturage bakora bigayitse mu muco Nyarwanda, akifuza ko Ubuyobozi bushyiraho abazamu cyangwa bukegurira amarimbi abikorera.

Yagize ati 'Imyaka mfite ni myinshi ubu nibwo mbonye aya mahano y'abantu batinyuka kwiba ibikoresho biri ku mva z'abatakiriho.'

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée, avuga ko itegeko rigena imicungire y'amarimbi ryasohotse mu minsi ishize, kandi bashaka gushyira mu bikorwa ibirimo.

Ati 'Aho risohokoye twavuga ko ritashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye, gusa tugiye kuryohereza mu Mirenge kugira ngo ryubahirizwe.'

Mukagatana avuga ko bashobora kuyegurira abantu bishyize hamwe, kuko kugeza ubu nta bitabo birimo urutonde rw'abantu bashyinguye muri ayo marimbi.

Ati 'Abakuraho ibyo bikoresho jye mbita abajura kuko batabivanaho ngo babite hasi, cyangwa ngo babijugunye.'

Bamwe mu bafite ababo bashyinguye muri aya marimbi, banenga inzego z'ibanze ko zidaha agaciro imicungire yayo, cyangwa ngo bayahe amakoperative.

Ivomo : Umuseke

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Hari-abitwikira-ijoro-bakajya-gusenya-imva-ngo-babone-Inzuma-zo-kugurisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)