Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N'ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N'abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 1 Kamena 2021, Ingabire Victoire yatambukije inkuru mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza The Guardian anenga igihugu yashakaga kuyobora avuga ko kitagendera ku mategeko y'ibihugu bigize Umuryango uhuriye ku rurimi rw'icyongereza Common wealth, ndetse akavuga ko iyo nama imaze gusubikwa kabiri itagomba kubera mu Rwanda.

Ingabire avuga ko u Rwanda rwinjira muri Commonwealth yari yizeye ko u Rwanda ari igihugu kigiye kugendera ku mategeko, nyamara Ingabire yabangamiye kuva mu minsi yambere urugendo rw'u Rwanda mu kwinjira muri uyu muryango muri 2009 afatanyije n'abandi banzi bose b'u Rwanda, Gusa Ingabire yiyibagiza uwo ariwe ariko reka tugaruke ku bimenyetso byamufunze.

Hari tariki ya 12 Ukuboza 2010, ubwo Polisi yo mu gihugu cy'u Buholandi yasakaga bikomeye inzu Ingabire Victoire yabanagamo n'umugabo we Lin Muyizere ndetse n'imodoka bari batunze. Ibi byabyaye ku busabe urwego rw'ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwari bwagejeje ku nzego zo mu Buholandi, nuko abapolisi 12 basaka inzu yose yari iherereye Zevenhuizen, hafi n'umugi wa Rotterdam nuko bohereze amadosiye ndetse na mudasobwa mu Rwanda basanzeyo. Umugabo wa Ingabire,  Lin Muyizere kuko yari azi ibyo bafashe yavugije induru ku ma Radiyo Mpuzamahanga kugirango batabyohereza mu Rwanda ariko biranga biba iby'ubusa. Polisi kandi yasatse n'inzu yundi muntu wari ukomeye muri FDU Inkingi yari iherereye mu mugi wa Bilthoven.

Inyandiko zashinje Ingabire kandi ntizavuye mu Buholandi gusa kuko hari n'izoherejwe n'ubushinjacyaha bwa Leta ya Kongo-Kinshasa.

Amadosiye yoherejwe mu Rwanda, yaje ashimangira ibyo ubushinjacyaha bwanshinjaga Ingabire, cyane cyane ko Ingabire yashinjwaga nabo bakoranaga muri FDLR harimo Col Nditurende na Lt Col Noel Habiyaremye na Maj Vital Uwumuremyi

Abasirikari bakuru bo muri FDLR bashinjaga uruhare rwa Ingabire gukorana nuwo mutwe

Ibimenyetso byoherejwe na Polisi y'u Buholandi, birimo inyandiko mvugo y'inama, impapuro zigaragaza ko yoherereje amafranga FDLR turabibagezaho mu mashusho nkuko byakoreshejwe mu rubanza.

Inyandikomvugo y'inama ya FDU Inkingi ishyiraho umutwe w'ingabo yafatiwe mu rugo rwa Ingabire na Polisi y'u Buholandi
Inyandikomvugo y'inama yafatiwe mu nzu ya Ingabire mu Buholandi
Inyandiko zigaragaza amatike y'indege yabo muri FDLR bakoresheje bajya kureba Ingabire i Kinshasa nkuko zatanzwe n'ubushinjacyaha bwa Kongo-Kinshasa

Inyandikomvugo y'inama ishyiraho umubare w'ingabo ndetse umukono w'intokiukosora ukaba ari uwa Ingabire nkuko byerekanwa hasi n'ibaruwa yiyandikiye asaba imbabazi
Ibaruwa isaba imbabazi Ingabire yandikiye Perezida wa Repubulika, umukono uhuye neza nibyo Ingabire yakosoraga mu nyandiko zishyiraho umutwe w'Ingabo
Inyandiko igaragaza umubare w'amafaranga Ingabire yohereje binyuze kuri Mujawayezu Speciose kuri Western Union akakirwa na Maj Vital Uwumuremyi. Speciose yemereye Polisi y'u Buholandi ko yari yatumwe na Ingabire ko uwo yohererezaga atari amuzi

Ingabire Victoire akomeje kwishongora ashaka kugaragaza ko ari umunyapolitiki w'amahoro, ariko nk'abandi banabose bafite ababyeyi bijanditse muri Jenoside, yumvikanye ahakana uruhare rwa nyina umubyara, Dusabe Therese wakatiwe burundu n'inkiko Gacaca kubera uruhare rwe mu kurimbura Abatutsi mu cyahoze ari Butamwa aho yari umuforomo.

The post Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N'ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N'abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-ajye-yibuka-ko-yafunzwe-nibimenyetso-byavuye-mu-buholandi-naho-isano-nabajenosideri-akabaye-icwende-ntikoga-ngo-gashiremo-umunuko-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victoire-ajye-yibuka-ko-yafunzwe-nibimenyetso-byavuye-mu-buholandi-naho-isano-nabajenosideri-akabaye-icwende-ntikoga-ngo-gashiremo-umunuko-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)