i Kigali: Umukobwa mwiza uri guhinamirana aduteye agahinda| Harakekwa ko ari amarozi| Phoebe – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamwiza Phoebe yavuze uko yafashwe n'uburwayi bwe bwatumye akaguru ke gahinamirana. Ni mu kiganiro yagiranye na Afrimax Tv yari yamusuye i Kabuga aho aba.

Phoebe yavuze ko uburwayi bwe bwatangiye ubwo yigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye gusa bitangira yumvaga ari ibintu bisanzwe nta kibazo bizamutera gusa nyuma ageze mu gihembwe cya gatatu cy'umwaka yigagama yaje gutangira kugira ikibazo ubwo yashakaga kuva aho yararaga (dorm) kugirango agere ku nzu z'abayobozi (staff).

Phoebe yavuze ko yagiye ku mavuriro menshi atandukanye bakamucisha mu cyuma kugirango barebe niba yaba ari ikibazo cy'amagufa cyangwa se imitsi gusa basanze nta kibazo kirimo ndetse yanagiye no kwa muganga kureba ko yaba ari ikibazo cyo mu mutwe nabwo asanga sicyo indwara irabura burundu.

Mu mwaka wa 2017 ubwo Phoebe yafatwagwa n'ubu burwayi ngo yahise asubika amasomo ye dore ko n'umwaka w'amashuri wari urangiye. Mu mwaka wa 2018 wose nibwo Phoebe yararimo kwivuza hanyuma muri 2019 asubira kwiga akomereza amashuri ye mu mwaka wa 2 w'ay'isumbuye.

Phoebe yavuze ko icyo asaba abantu ari ubufasha cyane cyane bujyanye n'ubuvuzi kuko ibyo bagerageje gukora byose byaranze akaba asaba uwaba afite ubumenyi ku ndwara arwaye yabamenyesha. Yongeyeho kandi ko banakeneye ubufasha bw'amasengesho kuko nayo arafasha.

Ku bifuza guha ubufasha Phoebe, nimero ye ya telefone ni 0786834275 .

Phoebe Nimwiza



Source : https://yegob.rw/i-kigali-umukobwa-mwiza-uri-guhinamirana-aduteye-agahinda-harakekwa-ko-ari-amarozi-phoebe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)