Gatsibo : Abitwaje ibyuma bateye ikigo cy'ishuri bica umuzamu ubundi biba mudasobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021.

Umuzamu wishwe yitwa Jean Baptiste Banyeretse akaba yari umugabo wubatse, utuye hafi y'ikigo cy'amashuri yarindiraga umutekano.

Charles Ruhara uyobora kiriya kigo cy'ishuri yavuze ko amakuru y'urupfu rw'uriya muzamu bayamenye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 20 Kamena 2021.

Yagize ati 'Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tubimenya bukeye. Abajura batwibye mudasobwa ebyiri nini, indi nto yo mu bwoko bwa Positivo, televiziyo, bica n'umukozi wacu.'

Ruhara avuga ko bariya bajura baje bica urugi rw'ishuri abana bigiramo ikoranabuhanga, umuzamu abarwanyije baramwica.

Avuga ko ubugenzacyaha bwafashe undi muzamu wakoranaga na nyakwigendera mu rwego rw'iperereza witwa Cyprien Gasigwa.

Charles Ruhara uyobora ririya shuri avuga ko amahirwe bagize ari uko buriya bwicanyi bwakozwe abanyeshuri bari iwabo kuko biga bataha.

Ngo kuri uyu wa Mbere baje mu masomo yabo uko bisanzwe, kandi ngo bari gukora ibizamini.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abitwaje-ibyuma-bateye-ikigo-cy-ishuri-bica-umuzamu-ubundi-biba-mudasobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)