Ange Kagame yeretse ababyeyi bimwe mu byafasha ubwonko bw'abana babo gukura neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ange Kagame
Ange Kagame

Ubumenyi yateganyije gusangiza ababyeyi yabunyujije ku rubuga rwe rwa You Tube, aho yatangiye avuga ko ubwonko bw'umwana bukura vuba mu myaka ye ya mbere.

Mu byo yagejeje ku babyeyi umuntu yafata nk'amasomo, Ange Kagame yavuze ko imyaka ya mbere y'ubuzima bw'umwana ari ingenzi, cyane ko ari yo igaragaza imikurire ya buri mwana.

Agira ati “Imyaka ya mbere y'ubuzima bw'umwana ni ingirakamaro ku mikurire y'ubwonko bwe, kubera ko ibyo ahura na byo n'imibanire n'abandi bantu b'ingenzi kuri we, ari bimwe mu bigena imikurire y'ubwonko bwe”.

Arongera ati “Uyu musingi wo mu myaka ya mbere kandi ugira ingaruka ku buzima bwose bw'umuntu ari mu myigire, mu migenzereze, imiterere ndetse n'ubuzima bwo mu mutwe”.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)