Abanyeshuri basaga ibihumbi 450 bagiye gukora ibizamini bya Leta -

webrwanda
0

Ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri bizakorwa hagati ya tariki 14 Kamena na 30 Nyakanga 2021. Nibyo bizamini bya Leta bya mbere bigiye gukorwa mu gihe cy’umwaka n’igice ushize, kubera icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije uburyo bw’imyigire bwari busanzweho.

Ikizamini gisoza amashuri abanza kizakorwa n’abanyeshuri 254.678 barimo abahungu 116.613 n’abakobwa 138.065. Ugereranyije n’abanyeshuri 286.087 bakoze ikizamini nk’icyo mu 2019, bagabanyutseho 11 %.

Ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kizakorwa n’abanyeshuri 122.320 barimo abahungu 67.685 n’abakobwa 54.635. Biyongeyeho 2 % ugereranyije n’abanyeshuri 119.932 bakoze ibizamini nk’ibyo mu 2019.

Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892. Ni mu gihe mu 2019 ibizamini nk’ibyo byakozwe n’abanyeshuri 52.291. Abanyeshuri bazakora ibizamini mu masomo ya siyansi baragabanutse ugereranyije na 2019. Kuri ubu hazakora 14.785 bavuye ku 15.251.

NESA igaragaza ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya Leta ari 21.053 barimo abahungu 12.994 n’abakobwa 9.916. Umubare w’abanyeshuri bazakora ibyo bizamini wariyongereye ugereranyije na 19.862 bakoze mu 2019.

Abakandida bigenga bazakora ikizamini cya Leta gisoza ayisumbuye ni 1.857, bavuye ku 1584 mu 2019.

Ibizamini ku biga imyuga n’ubumenyingiro nibyo bizatangira mbere tariki 14 Kamena kugeza tariki 3 Nyakanga. Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizakorwa hagati ya tariki 12-14 Nyakanga, iby’icyiciro rusange n’ibizamini byo kwandika ku biga imyuga bizakorwa hagati ya tariki 20 na 27 Nyakanga. Abasoza amashuri yisumbuye bazakora ibizamini hagati ya tariki 20 Nyakanga kugeza tariki 27, mu gihe ibizamini ngiro bizakomeza kugeza tariki 30 Nyakanga.

Ibigo bizakorerwaho ibizamini by’amashuri abanza ni 1018, ku cyiciro rusange ni 547, abasoza ayisumbuye bazakorera ibizamini ku bigo 418 mu gihe abo mu myuga n’ubumenyingiro bazabikorera ku bigo 97.

Biteganyijwe ko ibizamini mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bizatangira mu cyumweru gitaha



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)