Umwana wa Bagosora simufata nk’interahamwe – Pst Dr Rutayisire avuga ku kugaruza ineza abayobejwe -

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu kiganiro cyahawe abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ihuriro kandi ryari rifite intego yo kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya

Iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’, Pasiteri Dr Rutayisire yagihuriyemo na Hakizimana Bahati Jean Bosco wahoze abarizwa mu mutwe wa FDLR, Didacienne Nibagwire warokotse Jenoside ndetse na Adidas Kwizera wavutse ku babyeyi babiri umwe yarakoze Jenoside undi yarayirokotse.

Rev Past Dr Rutayisire yahaye umukoro urubyiruko wo kwigisha abantu u Rwanda rw’ukuri, bakamagana ibivugwa n’abitwaza ko bahejwe mu gihugu cyabo.

Ati “Njyewe mpora mbivuga, nta soni bintera kandi niryo jambo ryacu, reka dufate uwari umuhezanguni ukabije, Umwana wa Bagosora njye simufata nk’Interahamwe. Oya!”

Yakomeje agira ati “Ni umwana w’umunyarwanda ukeneye gusobanurirwa, agakosorwa, akigishwa , akumvishwa, kugeza igihe azumva ko mu Rwanda aha ari iwabo, umunsi azakenera kuhaza ashobora kuhaza kandi ntacyo tuzamutwara. Ariko uwakoze ibyaha tuzamuhana.”

Gukurira mu gihugu cyawe udafitemo uburenganzira

Pasiteri Dr Rutayisire wavutse mu 1958, avuga ko uburyo yakuriye mu gihugu gifite ubuyobozi bwimakaje ivangura rishingiye ku bwoko aho Abatutsi babwirwaga ko atari Abanyarwanda ahubwo ari abanyamahanga baturutse muri Ethiopia.

Avuga ko ubundi igihugu gikwiye ndetse ari nako biri ko ari umubyeyi wa bose kandi akaba ari naho bose bafite imizi nkomoko ku buryo n’ubwo hari uburenganzira bashobora kuburira mu gihugu bidakuraho ko hari inshingano zabo.

Ati “Igihugu ni imubyeyi uruta umubyeyi wanjye, niho mfite imizi, ababyeyi n’abasekuru banjye nabo niho bafite imizi. Iyo uri ahantu utari mu gihugu cyawe, icya mbere ya mizi yawe iba ikuri kure, n’iyo wahamerera neza, iyo mizi iba ikuri kure.”

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko ubwo yari arangije kwiga Kaminuza yagiye kuba umwarimu mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rulindo ariko ngo yaje kwangirwa na Leta yari iriho kujya gukomeza amashuri ngo abashe kugera ku cyiciro gihanitse cya Kaminuza, PhD.

Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko n’ubwo byagenze gutyo ariko, nyuma y’uko abujijwe uburenganzira n’igihugu cye, bitigeze bikuraho ko hari inshingano we yari afite nk’umunyagihugu.

Ati “Nari mfite abana nigishaga ariko nkavuga nti aba bana mu bibazo byanjye nta ruhare babigizemo. Bafite uburenganzira bwo guhabwa uburezi nanjye nkagira inshingano zo kubaha uburezi yewe bamwe babaga ari n’ababo [aba bwa buyobozi bwamuvukije uburenganzira], njyewe ibyo narabirengaga ngakora iby’inshingano zanjye.”

Avuga ko icyo gihe atigeze atezuka ku nshingano ahubwo yakomeje gutanga uburezi n’uburere ku bana yigishaga kandi akabikora neza atitaye ku kuba hari uburenganzira igihugu cye cyamuvukishe.

Ati “Aha niho mubona uruhare rw’ubuyobozi bubi, njyewe nari umusore, wumva nshaka gukorera igihugu, nshaka kuba umwarimu mwiza ariko banyimye uburenganzira bwo kwiga ngakomeza, kuba bambujije uburenganzira ntibikuyeho ko inshingano zanjye ngomba kuzikora neza.”

Yakomeje agira ati “Aha ndagira ngo byumvikane neza, cyane cyane nk’urubyiruko, hari ubwo umuntu yiga akarangiza, ugasanga abuze akazi cyangwa abuze na buruse, ahinduka umuhakanyi, akavuga ngo iki gihugu nakiburiyemo akazi, nagize nte nagize nte [….], ariko hari isomo rimwe nize, gukurira mu gihugu kinyanga ariko ndi umuntu utekereza.”

Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko kubera uko gukurira mu gihugu kimwanga yari yarihaye intego yo kwiga akarangiza PhD, akiri muto ariko igihugu cye kimuvutsa ubwo burenganzira. Gusa ngo ntibyamubujije gukomeza kugikorera ibyiza nk’umunyagihugu mwiza, utekereza kandi ufite inshingano.

Ati “Njyewe naricaye nk’umuntu utekereza, ndavuga nti iki gihugu ngifitemo uburenganzira banyimye ariko ntibikuraho inshingano zanjye nk’umunyagihugu. Muzabaze abana nigishije bose bazakubwira ko nari mu barimu bigisha nkita no ku bana kuko naravuze ngo singiye kwitiranya aba bana n’ababyeyi babo.”

Pasiteri Dr Rutayisire yabwiye abakiri bato ko igihe bazaba bashyizwe mu nshingano runaka, bakwiye gukorera igihugu batagendeye ku kuba ari akazi bahawe bazahemberwa, ahubwo bajya babikora nk’abanyagihugu bafite inshingano zo kugiteza imbere.

Kuki hari abanyarwanda banga igihugu cyabo?

Amajwi y’abantu ku giti cyabo n’imiryango y’abavuga ko barwanya leta y’u Rwanda avuka umunsi ku munsi. Muri abo ariko harimo abarurwanya baruzi neza, bararubayemo n’ababikora bakoreshejwe cyangwa ku bw’inyungu runaka.

Pasiteri Dr Rutayisire avuga ko muri abo barurwanya baruzi ari abarubona nk’imirima, babibona mu maso y’inyungu, batekereza muri tura tugabane niwanga bimeneke.

Ati “Hari abantu bazi u Rwanda barubona nk’imirima, barubona mu maso y’inyungu, batekereza muri ya myumvire ya turatugabane niwanga bimeneke, abo rero babona u Rwanda mu buryo bw’inyungu bakarubona mucyo barukuraho aho kurubona mu cyo barushyiramo.”

Yavuze ko abenshi muri aba ari abahoze mu buyobozi bw’igihugu haba cyera cyangwa vuba, abandi bakaba ari ba bandi basize baruhekuye bagifite ya myumvire n’ibitekerezo byabo bya cyera.

Ati “Abo ngabo n’iyo wabakanguza iki! Abafaransa baravuga ngo ushobora gukangura umuntu usinziriye ariko ntabwo wakangura uwisinzirije.”

Rev Past Dr Rutayisire yavuze uko yigeze kujya gutanga ikiganiro muri Canada ahura n’umuntu biganye amubwira ko babona ibyiza bibera mu gihugu ariko ngo badashobora kuvuga neza u Rwanda kuko iyo baruvuze nabi bimuhesha uburenganzira bwo kuba muri ibyo bihugu by’amahanga.

Ati “Uwo niwe nita uwigiza nkana, u Rwanda araruzi ariko arigiza nkana. Mumwihorere bizarangira. Ariko mwebwe uru rubyiruko mufite icyiciro twagombye gushyiramo imbaraga, abana ba bariya, batazi u Rwanda barubwiwe nabi ariko nabo bafite imizi muri iki gihugu.”

Yavuze ko abari hanze y’u Rwanda by’umwihariko abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside babwiwe u Rwanda nabi bakabwirwa ko abari mu Rwanda babanga , asaba urubyiruko kuvuga ukuri, rugasobanurira abo bantu ko ntawe ubanga hano mu gihugu cyabo.

Ati “Imbaraga zacu zo kunga abanyarwanda ntabwo zizahagarara igihe cyose tuzaba tugifite abanyarwanda badakunda u Rwanda.Ni inshingano zacu zo kugenda tukababwira, twahura nabo tukabasobanurira kugeza igihe umuntu azumva ko afite uburenganzira mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Bariya bari hanze bababwiye ko abari hano mu Rwanda babanga, ruriya rubyiruko rutazi u Rwanda barubabwiye nabi, bazi ko twe tubanga, n’uriya wandika dukwiye kumuvuguruza tukamubwira duti ibyo muvuga ntabwo aribyo.”

Rev Past Dr Rutayisire kandi yasabye urubyiruko kurinda igihugu cyabo by’umwihariko abashaka guhakana no gupfobya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanyuzemo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko ntawe ukwiye kugira ubwoba bwo guhangana n’abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yagize ati “Ariko rero niba abahakana amateka ibyabaye bitabatera isoni, njyewe nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”

Rev Past Dr Rutayisire yavuze ko abari hanze barwanya u Rwanda bakwiye kubwirwa ukuri kw'ibibera imbere mu gihugu
Muri iri huriro ry'urubyiruko ryiswe Igihango cy'Urungano, Past Dr Rutayisire n'abandi bagarutse ku mukoro utegereje urubyiruko wo kurwanya abashaka kugoreka amateka y'u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)