Umusore witwa Ismael Mwanafunzi yapfukamiwe n'umukobwa wamusabye urukundo| Ibyakurikiyeho birasekeje – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'umunyarwanda umaze kumenyerwa kubera kwigana umunyamakuru Ismael Mwanafunzi ukorera RBA, yatunguwe n'umukobwa umukunda ubwo yari mu kiganiro maze amusaba urukundo. Nkuko amashusho dukesha Kigali250 abigaragaza, uyu musore yari atangiye ikiganiro nkuko bisanzwe nyuma aza gutungurwa n'umukobwa waje amusanganira avuga ko ari umufana we ukomeye cyane.

Uyu mukobwa witwa Toni akimara kugera aho uyu musore yakoreraga ikiganiro yahise atungurwa cyane ndetse atangira no kugaragaza amarangamutima afitiye uyu musore. Ntibyatinze kuko yahise amugwamo aramuhobera cyane arira avuga ko amukunda cyane. Toni ntabwo yigeze ajya kure y'uyu musore kubera ko yahise ahabwa ibyicaro hafi y'uyu musore aho yakomeje amubwira uburyo amukunda cyane.

Bidatinze Toni yarapfukamye asaba urukundo uyu musore aho yavuze ko amukunda cyane ndetse ko yifuza cyane ko bakundana. Umusore ngo arite mu gutwi yahakanye yivuye inyuma ko adafite gahunda yo gukundana n'uyu mukobwa dore ko akazi akora adashaka kuzanamo amarangamutima ajyanye n'iby'urukundo avuga ko ubu nta gahunda afite yo gukundana. Yongeyeho kandi ko mu bintu akora agendera ku ndangagaciro zituma atakira buri kintu kimwe cyose ahuye nacyo ako kanya. Toni aterwa indobo atyo.

Toni yapfukamye imbere y'uyu musore amusaba urukundo, Nyamusore amubera ibamba

 

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umusore-witwa-ismael-mwanafunzi-yapfukamiwe-numukobwa-wamusabye-urukundo-ibyakurikiyeho-birasekeje/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)