Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan yegukanye agace ka 7, umunya-Espagne agumana umwenda w'umuhondo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan wa Androni Giocattoli - Sidermec yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2021 kakiniwe i Nyamirambo basiganwa n'ibihe.

Uyu munsi nibwo hakinwe agace ka 7 ari nako kabanzariza aka nyuma muri Tour du Rwanda 2021 irimo ikinwa ku nshuro ya 3 iri ku rwego wa 2.1.

Uyu munsi abasiganwa bakaba basiganwe n'ibihe(ITT) maze Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan wa Androni Giocattoli â€" Sidermec arakegukana akoresheje iminota 6 n'amasegonda 27 n'ibyijana 45, yasize Hoehn Alex wabaye uwa ibice 59.

Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Samuel, ku mwanya wa wa 35 aho yarushijwe amasegonda 38 n'ibice 83.

Umunya-Espagne Cristian Rodriguez Martin ukinira Directe Energie wakoresheje iminota itandatu n'amasegonda 35, ni we ukomeje kwambara umwenda w'umuhondo nyuma yo gukoresha amasaha 20, iminota 44 n'amasegonda 45.

Agace k'uyu munsi
Urutonde rusange
Restrepo Jhonatan yegukanye agace ka 7
Uyu munsi buri mukinnyi yirwarizaga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-colombia-restrepo-jhonatan-yegukanye-agace-ka-7-umunya-espagne-agumana-umwenda-w-umuhondo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)