Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan wa Androni Giocattoli - Sidermec yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2021 kakiniwe i Nyamirambo basiganwa n'ibihe.
Uyu munsi nibwo hakinwe agace ka 7 ari nako kabanzariza aka nyuma muri Tour du Rwanda 2021 irimo ikinwa ku nshuro ya 3 iri ku rwego wa 2.1.
Uyu munsi abasiganwa bakaba basiganwe n'ibihe(ITT) maze Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan wa Androni Giocattoli â" Sidermec arakegukana akoresheje iminota 6 n'amasegonda 27 n'ibyijana 45, yasize Hoehn Alex wabaye uwa ibice 59.
Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Samuel, ku mwanya wa wa 35 aho yarushijwe amasegonda 38 n'ibice 83.
Umunya-Espagne Cristian Rodriguez Martin ukinira Directe Energie wakoresheje iminota itandatu n'amasegonda 35, ni we ukomeje kwambara umwenda w'umuhondo nyuma yo gukoresha amasaha 20, iminota 44 n'amasegonda 45.