Umuherwe Bill Gates yatandukanye numugore we... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwana Bill Gates n'umuherwe wa 4 ku Isi, akaba afite imyaka 65 naho umugore we Mellinda Gates akaba afite imyaka 56, kuri iyi nshuro bose bari bamaze imyaka igera kuri 27 babana nk'umugabo n'umugore gusa ntabwo byabaye byiza ko bakomeza urugendo rw'ubuzima bari kumwe!


Bill Gates na Mellinda Gates urukundo rukirwoshye inzira zitarabyara amahari 

Ibi byatangajwe hifashijwe imbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye zirimo Twitter ya Bill Gates ndetse n'uyuyu wari umugorewe bamaze gutandukana. Kuyu munsi wa none bwana Gates atunze agera kuri miliyari $130.5, bakaba bari bafitanye abana batatu. Umwana w'imfura w'umukobwa witwa Jennifer Gates afite imyaka 25, ubuheta n'umuhungu akaba yitwa Rory John Gates w'imyaka 22 naho bucurura n'umukobwa witwa Phoebe Gates w'imyaka 19.

                   Bill Gates na Mellinda Gates n'abana babo 3 

Ese byamenyekanye gute ko aba bombi bagiye gutandukana?

Binyuze nk'umbuga nkoranyambaga zabo bombi batangajeko bitakiri ibyingenzi ko bagomeza kubana nk'umugabo n'umugire nyuma y'imyaka 27 babana.

Mu nyandiko ya Gates na Mellinda bagize bati'Nyuma y'ibitecyerezo by'ingenzi n'ibikorwa kubijyanye n'umubano wacu, twafashe umwanzuro wo gutandukana. Nyuma y'imyaka 27, twareze abana bagatangaza tunubaka n'ikigo cy'ubugiraneza gifasha abantu mu bice bitandukanye by'Isi yose mu bijyanye n'imibereho ndetse n'ibyo gutuma ubuzima buba neza. Tuzakomeza gukorana ndetse tunibukiranya umugambi w'imikorere y'ikigo cyacu cy'ubugiraneza. Gusa ntabwo tuzagomeza kwizerana nk'umugabo n'umugore muri iki gihe tugiyemo. Turasaba umwanya ndetse n'ubusigire mw'umuryango wacu muri iki gihe tugiye kujyamo cy'ubutane.' Â 
 Â Ã‚ Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105295/umuherwe-bill-gate-yatandukanye-numugore-we-mellinda-gate-bari-bamaranye-imyaka-27-babana-105295.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)