Umugabo yahanutse ku manga ya metero 30 ari kwifata ifoto arokoka by'igitangaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wahanutse kuri iyi manga agwa mu mazi gusa yagize ibikomere byatewe no kugwa ahantu habi niko kujyanwa kwa muganga vuba na bwangu.

Abamutabaye bavuze ko yaguye mu mazi akamanuka akagera hasi ariko ku bw'amahirwe agatabarwa akiri muzima.

Uwitwa Ian Brown,ushinzwe ubutabazi akoresheje amato yagize ati 'Mu by'ukuri siniyumvisha ukuntu akiri muzima.Yamanutse agera hasi mu mazi Yagize amahirwe kuba yagize ibikomere byoroheje.

Ari kumva kandi ameze neza ari kuvuga.Yakomeretse byoroheje.'

Iyi mpanuka yabaye kuwa Gatandatu ubwo uyu mugabo yari kumwe na bagenzi be batanu bari kwifotoreza kuri iyi manga.

Umwe mu bari aho hafi yavuze ko uyu mugabo yahanutse bamaze kumugira inama we na bagenzi be ko ahantu bahagaze ari habi bashobora gukomeka.

Umwe mu bamubonye agwa yavuze ko yakagombye kujya kugura itike mu mukino w'urusimbi kuko ngo ari umunyamahirwe menshi.




Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yahanutse-ku-manga-ya-metero-30-ari-kwifata-ifoto-arokoka-by-igitangaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)