U Rwanda rwabaye urwa 37 mu bihugu byubahiriza amategeko ku Isi -

webrwanda
0

U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu ndetse n’amanota 0,01, ugereranyije n’umwanya rwariho mu mwaka wa 2019, ibyatumye ruba urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia yagize amanota 0,63, ikaba iya 35 ku rwego rw’Isi.

Ubushakashatsi bwa WJP ni bumwe mu bukomeye ku Isi mu kugereranya iyubahirizwa ry’amategeko ku rwego rw’Isi, bukagira umwihariko w’uko amakuru ashingirwaho mu kugena umwanya w’igihugu atangwa n’abaturage bacyo nyirizina, hakiyongera abakorana bya hafi n’iyubahirizwa ry’amategeko muri icyo gihugu ndetse n’inararibonye mu by’amategeko ku rwego mpuzamahanga.

Ubu bushakashatsi bwubakira ku nkingi umunani, zirimo kureba aho imbaraga za Leta zigarukira mu gufata ibyemezo, imiterere ya ruswa mu gihugu, uburyo Leta imenyekanisha ibyo ikora, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, umutekano, uburyo amategeko yubahirizwa, imikorere y’urwego rw’ubutabera ndetse n’uburyo bwo guhana abakoze ibyaha.

Muri izi nkingi zose, buri gihugu mu bikorerwamo ubushakashatsi gihabwa amanota kuva kuri zero kugera kuri rimwe (0-1). Ibihugu byabonye amanota ari hagati ya 0-025/1 biba bikiri inyuma cyane mu kubahiriza amategeko yabyo, ibyabonye hagati ya 0,25-0,50% bikaba biri mu nzira ariko bigifite urugendo rurerure, ibyabonye 0-0,75, ari naho u Rwanda ruri, bimaze gutera intambwe igaragara mu iyubahirizwa ry’amategeko, naho ibifite 0-1 bikaba bimaze kuba intangarugero.

Ubwo yarimo kwakira indahiro z’abacamanza bashya, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwarabonye umwanya mwiza kuri iyi raporo, ari ibintu bishimishije.

Yaragize ati "Twishimiye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko...wenda 37 ku Isi hose, uruhande rumwe turabishima, kubera ndetse aho tuvuye nk’igihugu n’ibindi, ni ibintu byiza. Ariko kugera kuri 37 hari umwanya munini wo kugenda dutera intambwe yindi tugera ku ba mbere".

Amanota u Rwanda rwabonye muri buri cyiciro

Amanota 0,62 u Rwanda rwabonye ni impuzandengo y’amanota rwabonye mu nkingi umunani zishingirwaho mu gukora ubu bushakashatsi.

Inkingi ya mbere ni aho imbaraga za Leta zigarukira. Muri iyi nkingi, hitabwa cyane ku kureba uburenganzira bw’itangazamakuru, ubushobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko n’uburyo abayobozi babazwa inshingano zabo.

Muri iki cyiciro, u Rwanda rwabonye amanota 0,60, ruba urwa 45 ku rwego rw’Isi.

Ku nkingi ya kabiri y’imiterere ya ruswa mu gihugu, u Rwanda rwabonye amanota 0,63 ruba urwa 36 ku rwego rw’Isi.

Kuri iyi nkingi, ubu bushakashatsi bwibanda cyane ku kureba ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ndetse n’uburyo inzego za Leta zirwanya ibyaha bya ruswa.

Inkingi ya gatatu ni igaruka ku buryo Leta imenyekanisha ibyo ikora, bigaragarira mu bikorwa birimo Leta itangaza ibyo ikora, ndetse n’uburyo abaturage bahabwa ijambo mu byemezo bibafatirwa.

Kuri iyi nkingi, u Rwanda rwabaye urwa 39, rubona amanota 0,58.

Ku nkingi y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rwabaye urwa 38 rugira amanota 0,51.

Ku nkingi y’umutekano, igaruka ku buryo inzego za Leta zirinda umutekano w’abantu n’ibyabo, u Rwanda rwabaye urwa 22, rubona amanota 0,84.

Ku nkingi y’uburyo amategeko y’igihugu yubahirizwa, u Rwanda rwabaye urwa 37, rugira amanota 0,59.

Ku nkingi y’imikorere y’urwego rw’ubutabera, u Rwanda rwabaye urwa 30, rugira amanota 0,64 mu gihe ku nkingi ya nyuma, ariyo yo guhana abakoze ibyaha, u Rwanda ruri ku mwanya wa 42 n’amanota 0,54.

Uretse izi nkingi zishingirwaho mu bushakashatsi bwa WJP, hari n’izindi zishingirwaho mu kugena amanota, zirimo kurwanya ubukene, iterambere ry’urwego rw’ubuzima, ibikorwa remezo, serivisi za Leta n’ibindi bitandukanye byerekana iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ikigereranyo cy’u Rwanda n’ibindi bihugu

Nk’uko twabibonye, u Rwanda rwabaye urwa 37 ku Isi, ndetse ruba urwa kabiri muri Afurika.

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, rugakurikirwa na Kenya iri ku mwanya wa 18 muri 31 bya Afurika byakorewemo ubushakashatsi, aho ifite amanota 0,45.

Uganda iri ku mwanya wa 27 muri Afurika na 117 ku Isi, ikagira amanota 0,40 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa nyuma muri Afurika na 126 ku Isi, ikagira amanota 0,34.

Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda rukurikira Namibia, rugakurikirwa na Mauritius ya gatatu, ikaba iya 38 ku rwego rw’Isi n’amanota 0,62%.

Ku mwanya wa kane hari Botswana n’amanota 0,60, ikaba iya 43 ku rwego rw’Isi ikurikiwe na Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa gatanu muri Afurika, ikaba iya 45 ku rwego rw’Isi n’amanota 0,59.

Ibindi bihugu bikurikiraho ku rwego rwa Afurika ni Ghana, Senegal, Malawi, Burkina Faso na Gambia.

Ibihugu bitanu bya nyuma muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni Uganda, Zimbabwe, Mauritania, Cameroon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku rwego rw’Isi, Danmark iri ku mwanya wa mbere n’amanota 0,90, ikurikirwa na Norvège ifite amanota 0,89, Finland ikaba ku mwanya wa gatatu n’amanota 0,87, naho Suède ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 0,86 mu gihe u Buholandi iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 0,84 ku rwego rw’Isi.

Ibindi bihugu biza mu 10 bya mbere ku rwego rw’Isi birimo u Budage, Nouvelle Zelande, Austriche, Canada na Estonie.

Ibihugu bitanu bya nyuma ku rwego rw’Isi ni Cameroon, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cambodia na Venezuela.

Ubutabera buhagaze neza mu Rwanda ni imwe mu mmpamvu zikomeye zatumye rubona umwanya mwiza mu bihugu byubahiriza amategeko ku rwego rw'Isi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)