IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame yahawe umupira na Wenger banasuhuzanya bidasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mafoto yagiye hanze,yagaragaye Perezida Kagame asuhuzanya n'umutoza Arsene Wenger watoje Arsenal imyaka 22 yose.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama,yababwiye ko abayobora umupira bakwiriye guhindura imyumvire bakazirikana buri wese uwurimo.

Ati 'Tugomba gukorera hamwe, bitari ku makipe ari gukora ibyo ashinzwe ahubwo dutekereza abandi barenze amakipe yacu, abo ni abafana. Niba ufite guverimoma uyobora nk'uko hari iyo nyobora, ibyo byose ubibonamo. Ni Guverinoma, ni ikipe, ariko ikipe ikorera abaturage b'igihugu cyacu.'

Perezida Kagame yavuze ko usibye icyerekezo cy'aho umuntu ashaka kugera, haba hari n'intumbero z'ibyo agomba kugeraho ku buryo ibyo ageraho byiza bimutera ishema kubera iyo ntambwe ariko ko nabyo akabigeraho areba inyungu z'abandi aho kwishima wenyine.

Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere. Bitewe n'icyerekezo, ubumenyi bw'ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry'umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru.

Ati ' Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w'amaguru. Mu gukunda umupira w'amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk'urwanjye navuze rwa Politiki.'

Umukuru w'Igihugu yabajije abari muri iyi nama ati 'Dushobora guhindura imyumvire yacu?'.

Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire aricyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.




Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yahawe-umupira-na-wenger-banasuhuzanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)