Rubavu: Sandro Shyaka wari washimutiwe muri RDC yarekuwe yishyuye akayabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'irekurwa rya Sandro Shyaka na Rwangarinde Muhozi Georges yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 14 Gicurasi 2021.

Umwe mu bantu bo hafi mu muryango we niwe wabwiye IGIHE ko uyu mugabo yarekuwe. Ngo abantu bari bamushimuse, bari bitwaje intwaro basaba ingurane kugira ngo arekurwe.

Ati 'Ejo saa saba batanze isaha ntarengwa y'uko nihataboneka amadolari ibihumbi 250 saa kumi bahita babica, ayo mafaranga amaze gutangwa bararekurwa. Bari mu Mujyi wa Goma uyu munsi bashobora kugaruka inaha [Rubavu], bari batangiye baka ibihumbi 100 $ ariko bagiye bazamura uko igihe cyagendaga.'

Sandro Shyaka afite inyubako z'ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu ndetse n'indi mishinga y'ubworozi bw'inka. Mu Mujyi wa Goma, ahafite alimentation ifatwa nk'iya mbere ikomeye; amaduka aranguza ibicuruzwa n'ubworozi bw'inka.

We na Rwangarinde bashimuswe tariki ya 12 Gicurasi 2021 bageze ahitwa Kimoka mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.

Hari amakuru avuga ko nubwo yari yarafashwe, yemererwaga kuvugana n'umugore we kuri telefoni akamumenyesha ibikenewe kugira ngo arekurwe n'uko amerewe.

Sandro Shyaka wari washimuswe, bivugwa ko yarekuwe umuryango we utanze hafi miliyoni 250 Frw
Imodoka yari arimo ubwo yashimutwaga yarangiritse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-sandro-shyaka-wari-washimutiwe-muri-rdc-yarekuwe-yishyuye-akayabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)