Rick Ross yabuze icyo avuga ku kimero cya Mobetto wabyaranye na Diamond #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore ukundwa n'abagabo benshi kubera uburanga n'ikimero bye bifite bacye, yashyize ifoto kuri instagram maze abagabo benshi batangarira icyo kimero kitagereranywa.

Mu batangariye iyo foto, harimo Umuraperi ukomeye muri Amerika Rick Ross wanatanze abandi kuyitangaho ibitekerezo ubwo yashyiragaho uturangabyiyumviro cyangwa Emoji tugaragaraza ko yatunguwe n'uwo mugore.

Utwo turangabyiyumviro twa Rick Ross ubundi dushatse gusobanura ko umuntu yumiwe yabuze icyo arenza ku kintu kiza abonye ndetse n'utugaragaza urukundo ruhebuje ukunze ikintu.

Ni ibintu byatunguye benshi mu bakurikira uriya mugore kubona icyamamare nka Rick Ross ukurikirwa na Miliyoni 12 kuri Instagram aba uwa mbere mu guganga ibitekerezo kuri iyo foto igaragaza ikimero gihebuje cya Mobetto.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Rick-Ross-yabuze-icyo-avuga-ku-kimero-cya-Mobetto-wabyaranye-na-Diamond

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)